skol
fortebet

Ntwari Fiacre yasobanuye impamvu Amavubi akomeje kwitwara neza

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ntwari Fiacre ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika , byatumye yishimirwa n’Abanyarwanda. Nyuma y’umukino Ntwari yagize icyo avuga ku ikipe y’Igihugu impamvu ari kwitwara neza , asobanura ko umutoza mwiza ndetse n’amakipe meza bamwe bakinamo aribyo biri kubafasha.

Sponsored Ad

Ntwari yasobanuye uko bateguye umukino wa Nigeria.

Yagize ati “Nigeria ni ikipe ikomeye muri Afurika ariko twari twavuze ko umusaruro mubi twagira ari ukunganya. Icyamfashije ni ukwitera imbaraga kuko nagombaga kwerekana ko ndi umukinnyi ukomeye mu gihe ndi gukina n’ikipe nziza.”
Abajijwe niba ntagihunga bari bafite kuri Nigeria cyane ko ari ikipe ifite abakinnyi bakomeye kandi bakina ku mugabane w Iburayi Ntwari yavuze ko ntacyo kuko nabo bafite bamwe mu bakinnyi bakina i Burayi.
Ati “Nta gihunga bidutera kuko natwe tumaze kugira abakinnyi bakomeye i Burayi kandi iyo turi mu kibuga tuba turi bamwe rero nta gikomeye cyatuma twikanga rwose.”
Ntwari yabajijwe ikintu cayhindutse mu ikipe y’Igihugu amavubi.
Ati “Dufite umutoza mwiza aradufasha akaduhagarika neza mu kibuga. Icya kabiri, Minisiteri na Federasiyo biri kutuba hafi haba mu mibereho ndetse no mu byo tugenerwa nk’abakinnyi.”
Ntwari kandi yasobanuye ko gukinira imbere y’Umukuru w’Igihugu byabongereye imbaraga.
Ati “Mbere y’umukino bari batubwiye ko Nyakubahwa aza kureba umukino kandi nabyo n’izindi mbaraga. Twari twavuze ko tutagomba gutsindirwa imbere ye.”
Amavubi azagaruka muri iyi mikino mu Ukwakira 2024, aho tariki ya 7 Ukwakira azasura Benin, mu gihe ku wa 15 Ukwakira Amvubi azakira Benin kuri Stade Amahoro.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa