skol
fortebet

Ntwari Fiacre yavuze amagambo akomeye nyuma yo kubabaza Mamelodi Sundowns

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 19, Oct 2023

Ntwari Fiacre yavuze amagambo akomeye nyuma yo kubabaza Mamelodi Sundowns

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre, nyuma yo gufasha ikipe ye ya TS Galaxy gusezerera Mamelodi Sundowns mu Irushanwa Carling Knockout Cup,yavuze ko byamushimishije cyane kuko wari umukino we wa mbere.

Mu kiganiro uyu munyezamu yahaye B&B FM UMWEZI,yavuze ko yishimiye akazi yakoze mu mukino wa mbere yari akinnye muri iyi kipe.

Yagize ati "Umukino wa njye wa mbere navuga ko wagenze neza.Hari hashize imikino umunani ntakina ariko nakomeje gukora kuko nari nzi ko igihe cyanjye kizagera kani nkazabyitwaramo neza.Niyo mpamvu mubona ko nari tayari mu mukino."

Avuga ku kigugu Mamelodi,Ntwari yagize ati "Ntabwo biba byoroshye gukina umukino wawe wa mbere ukina n’ikipe nka Mamelodi Sundowns navuga ko iri mu za mbere muri Afurika ariko navuga ko uyu mukino naje nshaka kwitwara neza kandi byampiriye."

Amakipe yombi yanganyije 2-2 ariko TS Galaxy itsinda kuri penaliti 5-4 zirimo ebyiri zakuwemo n’uyu munyezamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa