skol
fortebet

"....nubwo tubatsinda kenshi ni gake bemera ko batsinzwe"-Umuyobozi wa APR FC avuga kuri Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 24, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino waraye ubereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo,Ikipe y’ingabo z’igihugu,APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 bituma yuzuza imikino 40 idatsinzwe.

Sponsored Ad

Nyuma y’ uyu mukino w’ejo Umuyobozi wa APR FC,Lt.Gen.Mubarakh Muganga,yabwiye urubuga rwa APR FC ko bishimishije kuba abana b’u Rwanda bageze ku rwego rwo kumara imikino 40 badatsindwa.

Yagize ati: ” Mu izina ry’ Ubuyobozi, Abakunzi n’Abafana ba APR FC, ndatangira nshimira byimazeyo abakinnyi n’ abatoza b’ikipe yacu ku intsinzi baduhaye turishimye.

Ndashima n’ikipe twakiriye n’ubwo tubatsinda kenshi ni gake bemera ko batsinzwe ariko bongeye kwemera ko batsinzwe ku mugaragaro ndetse bavuga ko twimwe na penalite yari gutuma dutahana ibitego birenze bibiri.”

“Ndashimira kandi n’abitabiriye umukino bose kandi mboneraho kwisegura ku batashoboye kuwureba byatewe no gushaka kwubahiriza ingamba za COVID-19 bituma batinjira muri Stade kandi bishyuye.”

Uyu muyobozi yavuze ko politiki yo guha amahirwe abakinnyi b’abanyarwanda amahirwe yo kugaragaza ko bashoboye ari inyamibwa kuko ngo amakipe akoresha "abahashyi"n’ubundi yananiwe kubahangamura.

Yagize ati“N’ubwo bisaba kwihangana ariko umusaruro ugaragaza ko kiriya cyerekezo ari inyamibwa cyane. Ubu tuvugana k’umukino wa gatatu w’iyi Shampiyona ikipe twahuye nazo zose zakinishije Abanyamahanga babo 05 babahashyi ariko ntibitubuza kubatsinda.

Ku bayobozi bagenzi bacu b’ikipe zindi, Abanyarwanda barashoboye ni mubahe amahirwe, ariko aka wa mugani ntemera cyane ngo *nyamwanga kumva nti yanze kubona* kubifuza gukomeza gukinisha abo bahashyi ndabasabira kongererwa umubare wabo ukava kuri 05 bakaba 07 cyangwa 11 kugira ngo abasore bacu bajye babona aho bipimira.

Nyamara ibitangwa kuri bariya biyambazwa bihawe abasore bacu bakora byiza kurushaho ubwo nibwo budasa bwacu.”

Ibitego bibiri bya APR FC byabonetse muri uyu mukino, byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 39′ ndetse na Ruboneka Jean Bosco wagitsinze ku munota wa 43′

Ibitekerezo

  • Muraho,iyo mufata umuyobozi w’ingabo z’igihugu,mukamuha rank itari iye,ntabwoba bibatera,ngo Brig.Gen.,mwagiye mubanza mukabaza koko. Murasabwa gusaba imbabazi rwose.

    Correct, he is not Brig Gen, he is Lt Gen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa