"Ndumva nashobora kuba hariya buri munsi"-Lewis Hamilton avuga ku Rwanda
Yanditswe: Monday 17, Oct 2022

Umwongereza ukomeye mu mukino wa Formula 1, Lewis Hamilton,yavuze ko mu Rwanda ariho yakunze cyane mu ruzinduko aheruka kugirira mu bihugu bine by’Afurika.
Mu kiganiro na Sky Sports,uyu munyabigwi umaze gutwara shampiyona 7 za F1 yagize ati: "Ndumva nashobora kuba hariya [mu Rwanda] buri munsi."
Lewis Hamilton akimara gukorera urugendo muri Afurika,yavuze ko byamufashije kuva mu bihe bitoroshye muri Formula 1 yari arimo cyane ko yari mu gahinda yatewe no gutsindwa umwaka ushize na Max (...)
Umwongereza ukomeye mu mukino wa Formula 1, Lewis Hamilton,yavuze ko mu Rwanda ariho yakunze cyane mu ruzinduko aheruka kugirira mu bihugu bine by’Afurika.
Mu kiganiro na Sky Sports,uyu munyabigwi umaze gutwara shampiyona 7 za F1 yagize ati: "Ndumva nashobora kuba hariya [mu Rwanda] buri munsi."
Lewis Hamilton akimara gukorera urugendo muri Afurika,yavuze ko byamufashije kuva mu bihe bitoroshye muri Formula 1 yari arimo cyane ko yari mu gahinda yatewe no gutsindwa umwaka ushize na Max Verstappen.
Lewis Hamilton yasuye Afurika muri Kanama uyu mwaka,anyura mu bihugu birimo Namibia, Rwanda, Kenya na Tanzania.
Yavuze ko gusura aho ubukoloni bwatangiriye ariho hantu heza yasuye cyane ko ngo yari afite iyi gahunda guhera muri Mutarama uyu mwaka.
Yavuze ko yishimiye cyane ukuntu Abanyafurika bafite bike ariko bakaba bishimye.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze akimara gusura u Rwanda,Hamilton yavuze ko bimwe mu byo yishimiye mu Rwanda harimo kuzamuka imisozi ndetse anasura pariki y’igihugu y’ibirunga.
Yagize ati “Ahandi hantu ha kabiri ngeze ni mu Rwanda, aho twazamutse ibirunga kureba iwabo w’ingagi. Ni ibintu byarenze ibitekerezo byanjye. Zari zituje, zisa neza, simpamya ko kuzegera ari ishusho izamva mu mutwe.”
Yashimiye u Rwanda kandi uruhare ndetse n’imbaraga rushyira mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *