skol
Kigali

Nyamagabe:Gitifu yashyize akagari muri Guma mu rugo yamaganwa n’akarere

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 August 2021

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare wo mu karere ka Nyamagabe witwa Ndagijimana Gustave,yafashe icyemezo cyo gushyira Abaturage b’Akagari ka Gatare muri Guma mu rugo,kubera ubwiyongere bwa Covid-19 muri ako gace.


Uyu Gitifu yatunguranye ashyiraho iyi Guma mu rugo n’ingamba zigomba gukurikizwa gusa Ubuyobozi bw’Akarere bukibona itangazo rya Gitifu bwahise bumwamaganira kure, busaba abantu kudaha agaciro ibyakozwe na Gitifu, buvuga ko nta burenganzira abifitiye.

Mu busanzwe, kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, Inama y’Abaminisitiri niyo ifata ibyemezo n’ingamba zishyira cyangwa zikura abaturage muri Guma mu rugo, bigakorwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe cyangwa se Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Kubona Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yifata agashyiraho Guma mu rugo mu Kagari kari mu Murenge ayobora byatumye akarere kitandukanya nawe, karamwamagana.

Reba itangazo rya Gitifu n’iry’Akarere:



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hamenyekanye umutoza Cristiano Ronaldo yifuza ko asimbura Solskjaer

Umutoza wa Ole Gunnar Solskjaer akomeje guhura n’igitutu kuri Old Trafford...
20 October 2021 0

"Umunya Brazil Chrismar Soares ntazatangirana Shampiyona na Rayon Sports "-...

Umutoza wa Rayon Sports,Masudi Irambona Juma,yatangaje ko mu bakinnyi afite...
20 October 2021 0

FIFA yahaye igihano gikomeye Rayon Sports kubera kwambura umukinnyi...

FIFA yahaye Rayon Sports igihano cyo kutazagura abakinnyi bashya guhera...
19 October 2021 0

Umutoza Solskjaer yashwanye na rutahizamu we bapfa ibyo yamuvuzeho

Abahagarariye Marcus Rashford ntabwo bishimiye umutoza wa Manchester United...
19 October 2021 0

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 3 b’inararibonye bayinyuzemo

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’umwaka 1...
18 October 2021 0

Bakame yasinyiye Police FC yemeye kumuhemba umushahara utubutse

Umunyezamu w’umunyabigwi mu Rwanda,Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yasinye...
18 October 2021 0