Nyina wa Luis Rubiales, Angeles Bejar, yifungiye mu rusengero rwo muri Esipanye kandi atangaza ko agiye kwiyicisha inzara yamagana ibikorwa yise ibya kinyamaswa byakorewe umuhungu we wari uyoboye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.
Mu makuru aheruka kugaragara kuri iyi nkuru ikomeye yerekeye perezida wa FA ya Espagne (RFEF),nuko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, uyu mukecuru wahoze atunganya imisatsi, yatangiye iyi myigaragambyo ku rusengero rwa Divina Pastora de Motril ruherereye ahitwa Andalucia mu burasirazuba bwa Malaga aho uyu mugabo umerewe nabi yakuriye.
Rubiales ntiyorohewe nyuma yo gusoma atabishaka rutahizamu wa Espagne y’abagore, Jennifer Hermoso ubwo bari bamaze gutwara igikombe cy’isi mu bagore.
Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko yanze kwegura ku mirimo ye, aho yavuze ko ari inzirakarengane y’abaharanira uburenganzira bw’abagore.
Uyu muyobozi mukuru wa RFEF yahagaritswe by’agateganyo iminsi 90 n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA,mu gihe Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Esipanye ryavuze ko rigiye kurega uriya mukobwa Hermoso ndetse n’abandi ribashinja “kubeshya ukuri”.
Mubyara wa Rubiales niwe watangaje ko uyu mukecuru yarakajwe n’ibyakorewe umwana we bityo yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara.
Nyina wa Rubiales yatangiye iyi myigaragambyo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.Yahise afatanya na mushiki w’uyu mugabo w’imyaka 48,nyuma y’amasaha make uyu Rubiales agiye mu kiruhuko i Motril.
Madamu Angeles, wahoze ari umugore wa Meya wa Motril, yavuze ko arakomeza kwiyicisha inzara kugeza igihe umuhungu we ufite abana batatu, Luis aherewe ubutabera.
Uyu mukecuru yasabye uyu mukinnyi watwaye igikombe cy’isi kuvugisha ukuri kuri aka gasomyo yahawe ku munwa kashyize mu mazi abira Rubiales.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *