skol
fortebet

Nyina wa Kylian Mbappe yabwiye amagambo akomeye Chelsea yanze kumusinyisha muri 2012

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

Nyina wa Kylian Mbappe, Fayza Lamari,yababajwe n’ukuntu Chelsea yanze gusinyisha umuhungu we mu mwaka wa 2012, nyuma yo gutsinda igeragezwa (test) yayikoreyemo abatoza bayo ntibahite bamusinyisha ahubwo bakamusaba ko yagaruka gukora irindi,byatumye ababwira ko atazagaruka kurikora ahubwo bazamubona ari uko batanze miliyoni 50 nyuma y’imyaka 5.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe n’uwahoze ashinzwe gushakira Chelsea abakinnyi bato, Daniel Boga ,muri 2012 Mbappe yamaze icyumweru mu mujyi wa London ari gukora igeragezwa mu ikipe ya Chelsea gusa abatoza b’abana bamubwira ko yasubira mu Bufaransa,akazagaruka mu igeragezwa rya nyuma,mama we Fayza Lamari arabyanga.

Mbappe wifuzaga kubona ikipe,yageze muri Chelsea afite imyaka 13 afite ubuhanga budasanzwe nkuko byatangajwe na Boga,ariko ntiyakora k’umutima w’abatoza b’abana bavuze ko uyu musore adakora cyane mu kibuga,bamusaba kuzagaruka mu igeragezwa rya nyuma.

Yagize ati “Nazanye Mbappe mu Bwongereza we n’umuryango we muri 2012.Yari afite ubuhanga nkuko ameze ubu.Yakinnye umukino Chelsea y’abana yatsinze Charlton ibitego 7-0.Nyuma y’icyumweru akora igeragezwa,twamubwiye ko twashimye imikinire ye ariko yagombaga kuzagaruka gukora igeragezwa rya nyuma,tukabona gufata umwanzuro.

Nyina yavuze amagambo ntazibagirwa uwo munsi mu gifaransa ndasemura ati “Umuhungu wanjye ntazagaruka.Niba bamushaka nibamusinyishe ubu kuko azagaruka mu myaka 5 bamuguze miliyoni 50 z’amadolari.”

Boga yavuze ko mu Bwongereza bakundaga abakinnyi bakina bagaruka kugarira byatumye Mbappe adatsinda kuko we akina asatira cyane,ntiyite ku kugarira.

Nkuko nyina wa Mbappe yabivuze,nyuma y’imyaka 5 Mbappe yauzwe akayabo ka miliyoni zirenga 100 z’amapawundi na PSG none ku myaka 18 ye,yamaze kwegukana igikombe cy’isi.


Chelsea yanze kugura Mbappe afite imyaka 13 none yabaye icyamamare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa