skol
Kigali

Nyina wa Kylian Mbappe yateje urujijo ku hazaza h’umuhungu we

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 October 2021

Nyina wa Kylian Mbappe yatangaje ko uyu muhungu we yiteguye kugirana ibiganiro na Paris Saint-Germain kugira ngo ayisinyire amasezerano mashya nubwo agifite inzozi zo kwerekeza muri Real Madrid.

Kuri ubu,uyu rutahizamu yateranyije aya makipe 2 y’ibigugu amwifuza cyane ndetse abayobozi batangiye guterana amagambo mu binyamakuru bashinjanya agasuzuguro.

Nubwo umuhungu we yifuza kwerekeza I Bernabeu , mama wa Mbappe yavuze ko ashobora kuguma i Paris nyuma.

Fayza Lamari yabwiye Le Parisien ati: "Ubu turi kuvugana na PSG (ku byerekeye kongera amasezerano) kandi ibintu biragenda neza.

“Ndetse navuganye na Leonardo [ku wa mbere]. Tuzumvikana? Ikintu kimwe cy’ukuri, azatanga byose kugeza ku munsi wa nyuma kugira ngo atware igikombe cya Champions League. ”

Uyu musore w’imyaka 22 uri gukina umwaka wa nyuma w’amasezerano afitanye na PSG, aherutse kwiyemerera ko arota gukinira Real Madrid ndetse yasabye PSG kumurekura muri Nyakanga irabyanga.

Iki gihangange muri LaLiga cyifuje gusinyisha Umufaransa Mbappe ndetse gishora amafaranga menshi ariko PSG yabaye ibamba.Perezida wa Real Madrid,Florentino Perez yavuze ko mu kwezi kwa mbere aribwo bazamenya amakuru ya Mbappe kuko biteguye kubaha imbanzirizamasezerano.

Ibyo byateje umujinya abo kuri Parc des Princes hamwe n’umuyobozi wa siporo wa PSG, Leonardo washinje Real agasuzuguro.

PSG yaguze kizigenza Leo Messi muri iyi mpeshyi imukuye muri FC Barcelona mu rwego rwo kongera imbaraga muri Champions League.

Ariko Mbappe yumvikanye avuga ko kuza k’uyu munya Argentine ntacyo kwahinduye ku cyifuzo cye cyo kujya i Madrid.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Carlo Ancelotti yihanangirije Eden Hazard wifuza gukina ari ku rwego rwo...

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Real Madrid,Eden Hazard, yasabwe...
27 October 2021 0

Manchester United yamanutse cyane ku rutonde rw’amakipe akomeye i Burayi...

Ikipe ya Manchester United yamanutse ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’uko...
27 October 2021 0

APR FC yatomboye RS Berkane muri CAF Confederation Cup

Ikipe ya APR FC yatomboye ikigugu Renaissance Sportive de Berkane yo muri...
26 October 2021 0

Hitimana Thierry yagizwe umutoza wa Simba SC nyuma yo kwirukanwa kwa Didier...

Umunyarwanda Thierry Hitimana ahawe by’agateganyo inshingano zo kuba umutoza...
26 October 2021 0

Thierry Henry yahishuye impamvu ikomeye iri gutuma Messi adatanga umusaruro...

Uwahoze akinana na Lionel Messi, Thierry Henry,abona Paris Saint-Germain...
26 October 2021 0

Bonheur Mugisha(Casemiro) wa APR FC yakoze impanuka ya moto

Umukinnyi mushya wa APR FC Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro yaraye akoze...
26 October 2021 0