Nyuma y’amezi 2 barushinze, Messi n’umugore baritegura umwana wa gatatu
Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017
Rutahizamu wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi n’umugore we Antonnella Roccuzzo , baritegura kubyara umwana wa gatatu nyuma y’amezi agera kuri abiri barushinze.
Ikinyamakuru AS cyandikirwa mu gihugu cya Espagne cyanditse ko uyu mwaka wa 2017 wahiriye umuryango wa Lionel Messi, ngo uzaba ibihe bitibagirana cyane ko usize ibinezaneza mu rugo rushya. Messi w’imyaka 30 y’amavuko na Antonio w’imyaka 29 barushinze muri Kamena 2017, ibi birori byabereye muri hotel City (…)
Rutahizamu wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi n’umugore we Antonnella Roccuzzo , baritegura kubyara umwana wa gatatu nyuma y’amezi agera kuri abiri barushinze.
Ikinyamakuru AS cyandikirwa mu gihugu cya Espagne cyanditse ko uyu mwaka wa 2017 wahiriye umuryango wa Lionel Messi, ngo uzaba ibihe bitibagirana cyane ko usize ibinezaneza mu rugo rushya.
Messi w’imyaka 30 y’amavuko na Antonio w’imyaka 29 barushinze muri Kamena 2017, ibi birori byabereye muri hotel City Center Rosario iherereye mu Mujyi wa Rosario muri Argentina.
Messi yamenye uyu mukunzi we afite imyaka itanu y’amavuko, baritegura umwana wa gatatu utaratangazwa igitsinda cye nk’uko iki kinyamakuru kibivuga mu nkuru yacyo cyahaye umutwe ugira uti ‘Umuryango wa Messi uritegura ibitangaza nyuma y’uko umugore we ahamije ko atwite’.
Aba bombi basanzwe bafitanye abana b’abahungu babiri Thiago Messi na Mateo Messi.
Ubukwe bw’abo bwahurije hamwe abarenga 250 barimo abakinnyi bakomeye barimo Samuel Eto’o, Sergio Kun Aguero n’inshuti ye Karina; Cesc Fabregas n’umugore we Daniella Seeman, uyu ni inshuti magara y’umugore wa Messi Antonella; Gerard Piqué n’umugore we Shakira; Neymar da Silva Santos Júnior na Luis Suárez ba FC Barcelona n’abandi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *