skol
fortebet

Nyuma y’imikino 11 ya shampiyona Gicumbi FC igiye kwakira umukino wayo wa mbere

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’kipe ya Gicumbi buratangaza ko ikibuga cyabo cyari cyarahagaritswe kwakira imikino ya shampiyona cyamaze kwemerwa n’ubwo nta baruwa barahabwa iturutse muri FERWAFA ibyemeza kumugaragaro.
Mbere y’uko shampiyona itangira mu Ukwakira 2016, FERWAFA yafashe icyemezo cyo guhagarika ikibuga cya Gicumbi ngo ntigikinirweho imikino ya shampiyona bitewe n’uko hari ibyo kitari cyujuje, babasaba kubikosora.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, tariki ya 29 Ukuboza 2016, nibwo Akanama gashinzwe (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’kipe ya Gicumbi buratangaza ko ikibuga cyabo cyari cyarahagaritswe kwakira imikino ya shampiyona cyamaze kwemerwa n’ubwo nta baruwa barahabwa iturutse muri FERWAFA ibyemeza kumugaragaro.

Mbere y’uko shampiyona itangira mu Ukwakira 2016, FERWAFA yafashe icyemezo cyo guhagarika ikibuga cya Gicumbi ngo ntigikinirweho imikino ya shampiyona bitewe n’uko hari ibyo kitari cyujuje, babasaba kubikosora.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, tariki ya 29 Ukuboza 2016, nibwo Akanama gashinzwe kugenzura ibibuga kasubiye kureba iki kibuga cya Gicumbi maze basanga ibyo babasabye babigeze kure, bahitamo kubakomorera.

Umunyamabanga wa Gicumbi, Antoine yabwiye Ruhagoyacu, ko ayo makuru ariyo, n’ubwo batarabona ibaruwa kumugaragaro ituruka muri FERWAFA.

Yagize ati "Bamaze kutwemerera kwakirira imikino mu rugo. Gusa dutegereje ibaruwa ibyemeza, ariko kubitwemerera byo barabyemeye."

Yanemeje ko kubagarura gukinira i Gicumbi hari byinshi bizabafasha mu kwitwara neza. Ati "Gukinira mu rugo ni igisubizo. Abafana nibaza kureba ikipe yabo, bakayiba hafi, izitwara neza."

Umukino utaha wa shampiyona izaba igeze ku munsi wayo wa 12, Gicumbi FC ya15 ku rutonde, izakira Mukura Victory Sports ku Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa