Nyuma y’imikino itanu idatsinda, Mukura VS irakira AS Kigali mu mukino w’ikirarane
Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 27 Ukuboza 2016, Shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda irakomeza hakinwa umukino w’ikirarane. Mukura VS irakira ikipe ya AS Kigali i Huye mu Ntara y’amajyepfo.
Ni umukino w’ikirarane w’umunsi wa 7 wa shampiyona wakagombye kuba warakinwe kuwa 3 Ukuboza 2016. Bitewe n’uko iyi kipe ya AS Kigali yari mu mikino yahuje amakipe abarizwa mu mijyi y’Afurika y’Iburasirazuba yabereye muri Kenya biba ngombwa ko uyu mukino usubikwa.
Uyu mukino kandi wari uteganyijwe (...)

Uyu mukino kandi wari uteganyijwe gukinwa ejo kuwa gatatu tariki ya 28 Ukuboza, ariko bitewe n’uko ingengabihe ya shampiyona yahindutseho gato, aya makipe yombi akaba afite imikino ya shampiyona y’umunsi wa 11 kuri uyu wa gatandatu, byabaye ngombwa ko n’uyu mukino wimurwa ugakinwa uyu munsi tariki ya 27 Ukuboza 2016.
Ikipe ya Mukura VS iri kumwe n’umutoza Okoko nyuma yo kudatoza umukino wa Bugesera bitewe n’uko yari yagize ibyago mu muryango we.
Mukura iri ku mwanya wa 12 n’amanota 9 ku rutonde rwa shampiyona.Imaze imikino 5 nta ntsinzi.Yakiriye AS Kigali ya 5 n’amanota 19 ku rutonde rwa shampiyona.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *