skol
fortebet

Nyuma y’iminsi ikiganiro ’urukiko rw’ubujurire’ gihagaze kigiye gusubukurwa n’umunyamakuru Muramira Regis

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru ukunzwe na benshi Muramira Regis wari umaze imyaka igera ku icumi akorera City Radio mu rubuga rw’imikino yamaze kwirekeza kuri Fine Fm mu kiganiro’Urukiko rw’ubujurire’ nyuma y;iminsi iki kiganiro cyari kimaze gihagaze.

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo hagiye hanze amafoto y’uyu munyamakuru arimo asinya ari kumwe n’umuyobozi w’iyi Radio akaba n’umuyobozi w’ikiganiro cy’imikino, Sam Karenzi.

Muramira Regis yakoreye werekeje kuri Fine Fm yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umucyo Radio, Radio1, BTN TV na City Radio yari amazeho imyaka 10.

Amakuru dukura ku Isimbi n’uko ntagihindutse uyu munyamakuru azatangira gukora kuri uyu wa mbere akaba ari nabwo iki kiganiro kizasubukurwa aho agiye gusimbura Kalisa Bruno Taifa uherutse kujya gutura muri USA n’umuryango we.

Kuwa 22 Mata nibwo ikiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire’ cyaherukaga gutambuka, nyuma iyi Radio yatangaje ko cyabaye gihagaze kubera impamvu zitabaturutseho kizagaruka mu minsi ya vuba, bivugwa ko byatewe n’abanyamakuru bakoraga muri iki kiganiro bari bagiye kugenda barimo Taifa wagiye ndetse na Horaho Axel uteganya kujya muri Amerika nyuma y’ubukwe bwe buzaba muri Kamena 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa