skol
fortebet

Nyuma y’imvururu nyinshi zishingiye ku marozi, Rayon Sports iguye miswi na Mukura VS

Yanditswe: Friday 16, Dec 2016

Sponsored Ad

Wari umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League, Mukura yakiriye Rayon Sports amakipe yombi anganya 1-1, nyuma y’ubushyamirane n’imvururu zishingiye ku marozi.
N’umukino wabonetsemo igitego hakiri kare ku ruhande rw’ikipe ya Mukura kuko ku munota wa 6 gusa Ndayishimiye Christophe yatsinze penaliti nyuma y’ikosa Fisto yarakoreye kuri Kevin.
Nyuma yaho yahatangiye imvururu abakinnyi ba Rayon bavuga ko ikipe ya Mukura yaroze, ndetse bajya no mw’izamu rya (...)

Sponsored Ad

Wari umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League, Mukura yakiriye Rayon Sports amakipe yombi anganya 1-1, nyuma y’ubushyamirane n’imvururu zishingiye ku marozi.

N’umukino wabonetsemo igitego hakiri kare ku ruhande rw’ikipe ya Mukura kuko ku munota wa 6 gusa Ndayishimiye Christophe yatsinze penaliti nyuma y’ikosa Fisto yarakoreye kuri Kevin.

Nyuma yaho yahatangiye imvururu abakinnyi ba Rayon bavuga ko ikipe ya Mukura yaroze, ndetse bajya no mw’izamu rya Mazimpaka Andre umuzamu wa Mukura bakuramo ibintu bakekaga ko ari amarozi, babikoze inshuro 2 zose, maze n’umwe mu bana batoragura imipira yaje gukurwa ku kibuga ahungishwa ngo atahahurira n’ibibazo bitewe no gutinza umukino, nyuma yibo byose,ku munota wa 45 Musa Camara yatsinze igitego cyo kwishyura n’umutwe, maze igice cya mbere kirangira gutyo.

Igice kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports irusha Mukura ndetse inashaka igitego cy’intsinzi, gusa ntibyayikundiye kuko inshuro zose babonye amahirwe umuzamu wa Mukura yababereye ibamba.

Ikindi kintu cyagaragaye kuri uyu mukino cyibajijweho n’abantu benshi, n’uko hari umupira Rayon Sports itashakaga gukina, ndetse n’uwo Mukura nayo itashakaga gukina, ibi byose bikaba byari bishingiye ku marozi.

Uyu mukino n’ubundi usize ikipe ya Rayon Sports ku mwanya wa mbere n’amanota 23, mu gihe Mukura iri ku mwanya wa 11 n’amanota 9

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa