skol
fortebet

Nyuma yo gukina umukino wa nyuma muri APR FC Rusheshangoga yavuze ikimuri ku mutima.

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 04 Nyakanga nibwo umukinnyi Rusheshangoga Michel wari usanzwe ukina muri ba myugariro ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya APR FC yakinaga umukino wa nyuma muri iyi kipe mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Singida yo muri Tanzania, aho yatangaje ko atazibagirwa iyi kipe n’abafana bayo.
Nyuma y’uyu mukino bahuyemo n’ikipe ya Espoir FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri stade ya Kigali bikarangira batwaye iki gikombe bayitsinze igitego 1-0, Rusheshangoga (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 04 Nyakanga nibwo umukinnyi Rusheshangoga Michel wari usanzwe ukina muri ba myugariro ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya APR FC yakinaga umukino wa nyuma muri iyi kipe mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Singida yo muri Tanzania, aho yatangaje ko atazibagirwa iyi kipe n’abafana bayo.

Nyuma y’uyu mukino bahuyemo n’ikipe ya Espoir FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri stade ya Kigali bikarangira batwaye iki gikombe bayitsinze igitego 1-0, Rusheshangoga yatangarije byinshi abafana ba APR FC bamweretse urukundo binyuze ku byapa byinshi bari bazanye byo kumusezeraho.

Yagize ati “Mu byukuri birangoye ku mutima kubera ko APR FC ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza kandi yamfashije kubaka ubuzima bwanjye kuri njye n’agahinda kuba ngiye kuyivamo,gusa ndashimira abafana ba APR FC urukundo banyeretse,ndabashimira buri kimwe cyose bakoze kandi nzahora ndi umufana wa APR FC ni umukunzi wabo”.


Uyu musore kandi yavuze ko nubwo yavuganye n’ubuyobozi bwa Singida FC batari bumvikana neza aho nyuma y’uyu mukino agiye kuganira bwa nyuma n’iyi kipe yiteguye kujya imuhemba amafaranga arenga miliyoni 2.

Rusheshangoga yari amaze imyaka 5 mu ikipe ya APR FC aho yayigezemo avuye mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique aho yazanye n’abandi basore benshi bari muri iyo kipe y’igihugu yari izanywe n’ubuyobozi bwa PR FC bwari butangiye Politiki yo gukinisha abanyarwanda gusa.

Ibitekerezo

  • wish Rushesha ngoga the best in his career

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa