Nyuma yo kongera amasezerano Makel Arteta yageneye ubutumwa abafana
Yanditswe: Thursday 12, Sep 2024

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri nibwo Mikel Arteta yongereye amasezerano muri Arsenal azamugeza muri 2027, uyu mutoza yageneye ubutumwa abafana ba Arsenal abizeza kuzabageza ku birernze ibyo yabahaye.
Mikel Arteta yavuze ko yishimye muri iyi kipe ndetse afite umubano mwiza n’abantu bose .
yagize Ati: “Ndishimye cyane, Kurugero rwo hejuru , ntegereje ibizakurikiraho, nishimiye kuba ndihano kandi nishimiye umubano mfitanye n’abantu bose hano ”.
Artea yashimiye umuryango mugari wa Arsenal , abizeza gukora ibirenze ibyo yakoze.
Yagize ati " Gukorana n’abakinnyi ndetse n’abandi bantu hano , ni ibintu byiza kandi dushyigikiwe n’abafana , nshishikajwe cyane no gukora ibirenze ibyo tumaze gukorera hamwe".
Mu gusoza Mikel yabwiye abafana ba Arsenal gukomeza kugira ikizere ,abizeza ko byose bishoboka.
Ati: “ Yaba abakinnyi, abafana ndetse n’abandi bose hano muri iyi kipe tugomba kugira ikizere tugategereza imyaka iri imbere byose ni ibintu bishoboka mu mupira w’amaguru”.
Arteta yageze Arsenal 2019 atwarana nayo igikombe cya FA Cup muri 2019-2020, arinacyo gikombe cya mbere yari atwaye nk’umutoza mukuru.
Mikel kandi yafashije Arsenal gusoza ku mwanya wa kabiri inshuro ebyiri zikurikirana inyuma ya Man City , ibintu byaherukaga mu myaka 42 ishize ndetse nibyo bihe byiza iy’ikipe igize kuva muri 2003-2004.
Nyuma y’imikino ya UEFA Nations League Arsenal iragaruka mu kibuga tariki 15 Nzeri, ikina na Tottenhum mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’Ubwongereza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *