Nyuma yo kwakira ubutumwa ba bwirwa ko bazicwa Abakinnyi ba Israel bari mu mikino ya Olempike bafite umutima uhagaze.
Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2024

Abakinnyi batatu mu bahagarariye Israel mu mikino ya Olempike, baherutse kwakira ubutumwa bubabwira ko bashobora kwicirwa mu Bufaransa, kuri ubu hakaba hatangijwe iperereza. Umukino wa mbere Ikipe y’Igihugu ya Israel yahuriyemo na Mali, ntago yakiriwe neza kuko yavugirijwe induru n’abafana baririmbaga indirimbo zishinja igihugu cyabo kwica abantu muri Palestine. Undi mukino wakurikiyeho abarenga 50 baje bitwaje ibyapa byanditseho ko Israel “iri gukora jenoside”. Bamwe mu bakinnyi ba Israel (...)
Abakinnyi batatu mu bahagarariye Israel mu mikino ya Olempike, baherutse kwakira ubutumwa bubabwira ko bashobora kwicirwa mu Bufaransa, kuri ubu hakaba hatangijwe iperereza.
Umukino wa mbere Ikipe y’Igihugu ya Israel yahuriyemo na Mali, ntago yakiriwe neza kuko yavugirijwe induru n’abafana baririmbaga indirimbo zishinja igihugu cyabo kwica abantu muri Palestine.
Undi mukino wakurikiyeho abarenga 50 baje bitwaje ibyapa byanditseho ko Israel “iri gukora jenoside”.
Bamwe mu bakinnyi ba Israel ku wa Gatandatu w’icyumweru gishije, binjiriwe muri terefone zabo ndetse amakuru yabo y’ibanga ashyirwa hanze mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Amwe mu makuru yagiye hanze harimo , amafoto, ibiranga amerekezo y’aho batuye, imiterere y’ubuzima bwabo, ndetse na bimwe bireba umutekano wabo.
Byaje kuba bibi ubwo abakinnyi batatu bakiraga ubutumwa batamenye aba bwohereje buba menyesha ko isaha n’isaha bashobora kwicirwa mu Bufaransa.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nyakanga 2024, Ibiro bishinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga (The French Anti-Cybercrime Office-OFAC) batangiye gukora iperereza ku babiri inyuma bose.
Abashyize hanze amakuru yabo bavuga ko bifuzaga kwerekana amarorerwa ari gukorwa n’Igisirikare cya Israel cyagiye gucunga umutekano muri iki gihugu.
Abanya-Israel bashimangira ko ibitero bagabweho by’ikoranabuhanga bifite aho bihuriye n’umwuka utari mwiza hagati y’igihugu cyabo ndetse na Iran ari nayo ishobora kuba ibiri inyuma.
Abakinnyi ba Israel bahawe abashinzwe umutekano bihariye bagomba kubafasha amasaha yose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *