skol
fortebet

Nyuma yo kwamamara ku isi yose kubera amarozi, FIFA yasabye FERWAFA ibisobanuro bwimbitse

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Sponsored Ad

Nyuma y’uko ibinyamakuru bitandakunye kandi bikomeye ku isi, byanditse ko muri Shampiyona y’u Rwanda harimo gukoreshwa uburozi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ’FIFA’ ryandikiye FERWAFA riyisaba ubusobanuro ku ikibazo cy’uburozi kivugwa muri ruhago nyarwanda cyane cyane ku mukino wa Rayon Sports na Mukura VS.
Hari mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda, tariki ya 19 Ukuboza 2016, aho umukino Mukura yakiriyemo Rayon Sports, waranzwe n’imvururu nyinshi zishingiye ku burozi, bamwe (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko ibinyamakuru bitandakunye kandi bikomeye ku isi, byanditse ko muri Shampiyona y’u Rwanda harimo gukoreshwa uburozi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ’FIFA’ ryandikiye FERWAFA riyisaba ubusobanuro ku ikibazo cy’uburozi kivugwa muri ruhago nyarwanda cyane cyane ku mukino wa Rayon Sports na Mukura VS.

Hari mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda, tariki ya 19 Ukuboza 2016, aho umukino Mukura yakiriyemo Rayon Sports, waranzwe n’imvururu nyinshi zishingiye ku burozi, bamwe bataburura ibintu mu izamu abandi babitabamo, nyuma y’uyu mukino amashusho yawo yakwiriye ku isi yose maze n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birayandika bigera no kuri FIFA.

Nyuma y’uko aya mashusho akwiriye ku isi yose, ibitangazamakuru nka Mirror, The Sun, ESPN, Goal.com na Africa Football byanditse iyi nkuru maze igakwira isi yose byageze muri FIFA birayirakaza ihita isaba FERWAFA ibisobanuro.

Kugeza ubu FERWAFA nta gisubizo iratanga ku bisobanuro yasabwe na FIFA. Gusa bamwe mu bakunzi b’ umupira basanga byaba biteye isoni kuba muri 2016 , hari abacyumva uburozi bwabahesha insinzi mu kibuga.

Nubwo bimeze gutya ariko mu Rwanda nta tegeko rihari rirebana n’ ikoreshwa ry’ uburozi cya ko na Leta ubwayo itemera ko uburozi bubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa