Nyuma yo kwanga gutanga ikarita y’umutuku nkana, Uwikunda Samuel wasifuye umukino wa APR FC na Mukura yahagaritswe ukwezi
Yanditswe: Friday 03, Mar 2017
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gufatira umusifuzi Uwikunda Samuel igihano kingana n’ukwezi atagaragara mu ibikorwa bya ruhago nk’umusifuzi nyuma yo kugaragarwaho n’amakosa ku umukino w’umunsi wa 18 yasifuye Mukura VS yakiriye APR FC.
Ni umukino wabaye tariki ya 24 Gashyantare 2017 ubera kuri stade ya Huye, ikipe ya APR FC yatsinze Mukura 3-2.
Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Mukura yavuze ko abasifuzi batinya ikipe ya APR FC bakayibogamiraho
N’ubwo umutoza wa Mukura (...)

N’ubwo umutoza wa Mukura yari yashinje abasifuzi kubogamira kuri APR FC,nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda risuzumye raporo yabasifuzi yo kuri uyu mukino, FERWAFA yafashe icyemezo cyo guhagarika uyu usifuzi nyuma yo kwica amategeko agenga imisifurire yanga gutanga ikarika itukura ku umukinnyi Simpenzwe Hamidu nyuma yo gukubita umutwe rutahizamu wa APR FC Issa Bigirimana.
Uyu musifuzi ashinjwa kuba yarirengagije nkana gutanga iyi karita ndetse no kwima amatwi umusifuzi wa kane wabimubwiye ikosa rikimara kuba.
Uwikunda Samuel yahagaritswe kuva ku munsi wa 19 wa shampiyona kuri uyu wa gatanu tariki 3 Werurwe 2017 akaba azaguruka nyuma y’umunsi wa 22 tariki ya 2 Mata 2017.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *