skol
fortebet

Nzamwita yatangaje ko bazakurikirana imyitwarire mibi ya Hey

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yatangarije Radio Rwanda ko biteguye gukurikirana umutoza Antoine Hey wataye akazi akigira mu biruhuko iwabo mu Budage atabibwiye ubuyobozi bwe.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent uzwi nka Degaulle yatangaje ko biteguye gusuzuma ikibazo cy’imyitwarire mibi ya Antoine Hey aho yavuze ko bamusabye ibisobanuro ndetse nyuma y’imikino 2 u Rwanda ruzahura na Ethiopia bazicara bagasuzuma ibisobanuro (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yatangarije Radio Rwanda ko biteguye gukurikirana umutoza Antoine Hey wataye akazi akigira mu biruhuko iwabo mu Budage atabibwiye ubuyobozi bwe.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent uzwi nka Degaulle yatangaje ko biteguye gusuzuma ikibazo cy’imyitwarire mibi ya Antoine Hey aho yavuze ko bamusabye ibisobanuro ndetse nyuma y’imikino 2 u Rwanda ruzahura na Ethiopia bazicara bagasuzuma ibisobanuro yatanze.

Nzamwita yemereye Radio Rwanda dukesha iyi nkuru ko FERWAFA yiteguye gusuzuma ibisobanuro bya Antoine Hey aho yemeje ko imyitwarire y’uyu mugabo ukomoka mu Budage yataye akazi akajya iwabo aho yamaze amezi 2 FERWAFA na MINISPOC batazi irengero rye.

Yagize ati “Niko bimeze yasabwe ibisobanuro byo kuba yarataye akazi atubwira ko ari kwitegura kubiduha gusa ikituraje ishinga n’iyi mikino 2 y’Amavubi hanyuma tukazicara tugafata umwanzuro bitewe n’ibisobanuro azaduha.”

Uyu mugabo w’umudage yitezweho na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru gufasha u Rwanda kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 nyuma y’amahirwe ya kabiri CAF yatanze ku mavubi na Ethiopia yo kuba igihugu cya 16 kizitabira iyi mikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa