skol
fortebet

Nzamwita yiteguye kongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent bakunze kwita De gaulle yiteguye kongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA indi manda aho biteganyijwe ko azashyikiriza akanama gashinzwe gutegura aya matora kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 Nyakanga uyu mwaka.
Uyu mugabo we n’abajyanama be barahiriye kongera kwisubiza iyi ntebe nubwo banengwa cyane na benshi mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru bitewe n’imyanzuro bafata rimwe na rimwe iteza umwuka mubi mu banyamuryango ba FERWAFA.
Mu kiganiro (...)

Mu kiganiro Dukuzimana Antoine umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Gicumbi akaba ni umurwanashyaka wa Nzamwita yatangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko nibaramuka batorewe kuyobora indi manda bazanoza ibijyanye n’imiyoborere no guteza imbere imikino y’abana.

Yagize ati “Turifuza gushyiraho abakozi bashoboye kandi tukajya tubakurikirana tukanabakorera igenzura. Hari amakosa yabaga ukabona nta we uhanwe, ibyo ntibizongera. Dushaka kunoza imiyoborere ubundi tukita ku marushanwa n’amategeko tukongeraho n’umupira w’abana. Turumva hazajya habaho kwinenga buri mezi atatu, tunavugurure imikoranire n’itangazamakuru abantu bakamenya ibyo dukora’’.

Nzamwita Vincent de Gaulle afite amahirwe menshi yo kongera kuyobora FERWAFA cyane ko umwe mubo bagombaga guhangana Murenzi Abdallah yatangaje ko ataziyamamaza.

Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo Hano nukujya kubizambya sukwiyamamaza icyiza yakoze nikihe?

    Natubabarire ibitekerezo bye ntacyobyatumariye ntahobitaniye nibyabarafinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa