skol
fortebet

Odegaard yise umutoza we Mikel Arteta umusazi

Yanditswe: Friday 10, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal,Martin Odegaard,yavuze ko umutoza we Mikel Arteta ari umusazi kubera imishinga myinshi afite akenshi uwo ayibwiye aba yumva idashoboka.
Uyu munya Norway ukomeje kwigarurira imitima y’abafana ba Arsenal kubera uruhare rwe mu gufasha iyi kipe gutsinda,yavuze ko ikipe yabo nta mupaka ifite ku byo yifuza kugeraho kubera ubuhanga bwa Mikel Arteta uyitoza.
Uyu yabwiye Players’Tribune ko Mikel Arteta yatumye yerekeza muri Arsenal kubera umurava we,guhangana ndetse (...)

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal,Martin Odegaard,yavuze ko umutoza we Mikel Arteta ari umusazi kubera imishinga myinshi afite akenshi uwo ayibwiye aba yumva idashoboka.

Uyu munya Norway ukomeje kwigarurira imitima y’abafana ba Arsenal kubera uruhare rwe mu gufasha iyi kipe gutsinda,yavuze ko ikipe yabo nta mupaka ifite ku byo yifuza kugeraho kubera ubuhanga bwa Mikel Arteta uyitoza.

Uyu yabwiye Players’Tribune ko Mikel Arteta yatumye yerekeza muri Arsenal kubera umurava we,guhangana ndetse n’ubusazi bwe.

Yakomeje avuga ko ibyo Mikel Arteta yamusezeranyije mbere yo kumuvana muri Real Madrid byose yabigezeho nubwo akibimubwira yumvaga bigoye

Yagize ati "Ndaha umukoro buri wese kuza kuvugana na Mikel Arteta ntiwizere buri kimwe cyose akubwira.

Iyo ari kukuvugisha wumva buri kimwe cyose kizagerwaho.Ari ku rundi rwego,n’umunyamurava,arahatana ni n’umusazi.

Niba hari umuntu utizera iyi kipe ya Arsenal,niyumva ibyo mubwira ko nta mipaka y’ibyo dushobora kugeraho.Nta wundi muntu wambwira ibindi."

Odegaard yabanje kuza muri Arsenal nk’itizanyo avuye muri Real Madrid,hanyuma iyi kipe imugura burundu miliyoni 30 z’amapawundi muri 2021.

Yavuze ko bwa mbere avugana na Arteta bavuganiye kuri Zoom call amubwira ibyo ashaka kugeraho gusa icyo gihe ikipe yari iya 15 ndetse ihagaze nabi cyane.

Odegaard yavuze ko icyamukuruye ari uko umutoza Arteta yamweretse neza icyo ateganya guhindura mu ikipe.

Ngo yamubwiye abakinnyi beza afite nka Bukayo Saka, Gabriel Martinelli, Emile Smith Rowe hanyuma amwereka uko azamwinjiza mu ikipe.

Kugeza ubu,Arsenal ni iya mbere muri Premier League aho irusha amanota 5 Man City iyikurikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa