skol
fortebet

[Official]: Abuba yamaze gutandukana na Gor Mahia, Makenzi yongererwa amasezerano

Yanditswe: Friday 06, Jan 2017

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda wakiniraga ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, Abuba Sibomana yamaze gutandukana n’iyi kipe.Ni nyuma y’uko asoje amasezerano ye y’imyaka ibiri ntiyongenzwe andi masezerano.
Abuba Sibomana yinjiye muri Gor Mahia avuye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2015, ayisinyira imyaka 2. Umwaka wa mbere ukaba waramubereye mwiza cyane kuko bahise banatwara igikombe cya Shampiyona badatsinzwe(unbeaten), gusa umwaka wa kabiri ukaba waragoye uyu musore kuko yawukinnye ari (...)

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda wakiniraga ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, Abuba Sibomana yamaze gutandukana n’iyi kipe.Ni nyuma y’uko asoje amasezerano ye y’imyaka ibiri ntiyongenzwe andi masezerano.

Abuba Sibomana yinjiye muri Gor Mahia avuye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2015, ayisinyira imyaka 2. Umwaka wa mbere ukaba waramubereye mwiza cyane kuko bahise banatwara igikombe cya Shampiyona badatsinzwe(unbeaten), gusa umwaka wa kabiri ukaba waragoye uyu musore kuko yawukinnye ari amahitamo ya kabiri y’umutoza(umusimbura).

Kugera muri Gor Mahia kwa Migi, yahise igeza abanyamahanga 6, mu gihe muri Kenya shampiyona yabo yemera 5, bivuze ko hagombaga kugira usohokamo akaba yaje kuba Abuba Sibomana.

Umunyabanga wa Gor Mahia aganira na Futaa.com, yayitangarije ko yamaze kurekura umunya Rwanda wayikiniraga Abuba Sibomana.

Yagize ati "Sibomana Abuba ntakiri umukinnyi wa Gor Mahia, mu bitabo byacu dusabwa kugira abanyamahanga 5 gusa, kandi ubu twari dufite 6, byabaye ngombwa ko ariwe ugenda, yadukiniye neza turamushimira kandi tunamwifuriza amahirwe masa aho azajya hose."

Abuba(ibumoso) wamaze gutandukana na Gor Mahia, Makenzi(iburyo) we yamaze kongererwa amasezerano

Abuba Sibomana akaba ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports ngo irebe ko yaza kuyifasha mu mikino nyafurika ya Confederation Cup, ndetse akaba ari ku rutonde rw’abakinnyi 30 iyi kipe yatanze muri CAF, kimwe n’umurundi Makenzi nawe uri kuri uru rutonde gusa we ikipe ya Gor Mahia yamaze gutangaza ko yamwongereye amasezerano y’imyaka 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa