skol
fortebet

Ole Gunnar Solskjaer udakundwa n’abafana ba Manchester United agiye kongererwa amasezerano

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 14, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer wa Manchester United udakundwa n’abakunzi b’iyi kipe benshi yemerewe kongererwa andi masezerano ndetse akongererwa n’umushahara.

Uyu mutoza ugiye kwinjira mu mwaka wa nyuma w’amaezerano ye,yagiriwe icyizere n’abayobozi ba United bemeye kumwongerera undi mwaka ndetse bakanamuhemba miliyoni 9 z’amapawundi ku mwaka.

Ole Gunnar Solskjaer wari wahawe amasezerano y’imyaka 3,ntiyigeze atwara igikombe na kimwe ariko ubuyobozi bwe bwamugiriye icyizere ndetse bumwongerera umushahara ndetse amakuru aravuga ko agiye kugurirwa abandi bakinnyi bakomeye bo kumufasha gutsinda birenzeho.

Umuyobozi wa United, Ed Woodward aherutse kugira Darren Fletcher umuyobozi waTekinike ndetse anashyiraho uwo bagomba gufatanya kugira ngo barebe uko bafasha Ole.

Nyuma y’aho United itsindiye Manchester City ibitego 2-0, Ed Woodward yashimiye cyane Ole mu baherwe bafite ikipe ndetse yiyemeza kumwongerera amasezerano.

Uyu muyobozi yagize ati “Iterambere Ole yagezeho uyu mwaka nuko yazamuye abakinnyi bigaragarira buri wese kandi byaduhaye icyizere cy’ahazaza mu kibuga no hanze yacyo.”

Uku kwitwara neza kwa Ole kwamufashije kuba agiye guhabwa amasezerano mashya ndetse akavanwa kuri miliyoni 7 yahembwaga akajya ku 9 z’amapawundi.

Woodward yemera ko Solskjaer hari indangagaciro yazanye mu ikipe zatakaye mu gihe cy’umutoza Jose Mourinho na Louis Van Gaal zirimo umupira usatira.

Nubwo mu mwaka ushize yasezerewe muri ½ mu marushanwa 3 yakinnye,ariko Woodward n’aba nyiri ikipe ba Glazers babona ikipe iri kujya mu murongo mwiza w’intsinzi.

United ubu iri ku mwanya wa kabiri muri Premier League aho iri kurwana no kureba ko yawurangizaho cyane ko mukebwa wayo City yayisize cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa