skol
fortebet

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ku hazaza ha Paul Pogba

Yanditswe: Sunday 25, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer ,waraye yongerewe amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe yavuze ko umukinnyi we Paul Pogba arajwe ishinga no gutangira umwaka w’imikino nk’abandi nubwo hari ibivugwa ko ashaka kwerekeza muri PSG.
Pogba uri mu bakinnyi bahenze United,arifuza kuyivamo akerekeza ahandi nyuma y’aho bimunaniye kwemeza abafana b’iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza.
Ole yatangaje ko Paul Pogba ahanze amaso Manchester United aho kuba PSG nkuko bivugwa ko yifuza kwigendera. (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer ,waraye yongerewe amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe yavuze ko umukinnyi we Paul Pogba arajwe ishinga no gutangira umwaka w’imikino nk’abandi nubwo hari ibivugwa ko ashaka kwerekeza muri PSG.

Pogba uri mu bakinnyi bahenze United,arifuza kuyivamo akerekeza ahandi nyuma y’aho bimunaniye kwemeza abafana b’iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza.

Ole yatangaje ko Paul Pogba ahanze amaso Manchester United aho kuba PSG nkuko bivugwa ko yifuza kwigendera.

United iri gukora ibishoboka byose ngo yongerere Pogba amasezerano ariko uyu mukinnyi n’umuhagarariye barifuza gusohoka.

Pogba w’imyaka 28,asigaje umwaka umwe ku masezerano afitanye na United ndetse ngo yanze kenshi ibiganiro n’iyi kipe byo kuyongera ariyo mpamvu hagomba kubaho uburyo butuma arekurwa atagendeye Ubuntu.

Nyuma y’umukino United yatsinzwemo ibitego 4-2 na QPR, umutoza Solskjaer yagize ati “Ibiganiro birakomeje hagati y’abahagarariye Paul n’abacu.Ibiganiro byose nagiranye na Paul yambwiye ko ategereje umwaka w’imikino utaha.”

Pogba ntiyakinnye uriya mukino wabereye Loftus Road ndetse ntabwo aragaruka mu myitozo aho ari mu biruhuko nyuma yo gukina Euro 2020.

Pogba akomeje gushyira hanze amafoto agaragaza uko ibiruhuko bye bimeze n’agaragaza ari mu myitozo muri Amerika aho ari n’umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa