skol
fortebet

Olivier Giroud yagaragaye ari gusomana n’umugore we mu buryo budasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Chelsea Olivier Giroud uherutse gufasha Ubufaransa gutwara igikombe cy’isi yagaragaye ari gusomana n’umugore we mu mazi mu buryo budasanzwe ubwo bari basohokeye ahitwa Formentera muri Espagne.

Sponsored Ad

Giroud wavuye mu gikombe cy’isi adatsinze kandi yarakinnye imikino hafi ya yose,yafashe ikiruhuko yigira ku mazi we n’umugore we Jennifer barasomana biratinda.

Ku munsi w’ejo nibwo Giroud n’uyu mugore we bagaragaye ku mazi ya Formentera aho bakinnye Volleyball n’inshuti zabo.

Giroud uri mu biruhuko bya nyuma y’igikombe cy’isi,yashyingiranwe na Jennifer mu mwaka wa 2011 nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.

Chelsea iri mu mikino yo kwitegura shampiyona aho ubu bari mu mujyi wa Nice guhura na Inter Milan mu mukino wa gicuti.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa