skol
fortebet

Onana wakiniraga Rayon Sports byarangiye asinyiye Simba SC

author-image

Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO
Kuwa: Monday 12, Jun 2023

Onana wakiniraga Rayon Sports byarangiye asinyiye Simba SC

Sponsored Ad

skol

Umunya-Cameroun, Leandre Willy Essomba Onana wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports yasinyiye Simba SC yo muri Tanzania amasezerano y’imyaka ibiri.
Onana yifuzwaga n’amakipe atandukanye arimo n’ayo mu Barabu ndetse no muri Tanzania aho ikipe ya Singida Big Stars yamugeraga amajanja.
Uyu rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya 2022-23 mu Rwanda aho yatsinze 16, amahitamo ye yabaye Simba SC.
Ntabwo Onana yagiye wenyine ahubwo yajyanye n’umutoza wari ushinzwe (…)

Umunya-Cameroun, Leandre Willy Essomba Onana wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports yasinyiye Simba SC yo muri Tanzania amasezerano y’imyaka ibiri.

Onana yifuzwaga n’amakipe atandukanye arimo n’ayo mu Barabu ndetse no muri Tanzania aho ikipe ya Singida Big Stars yamugeraga amajanja.

Uyu rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya 2022-23 mu Rwanda aho yatsinze 16, amahitamo ye yabaye Simba SC.

Ntabwo Onana yagiye wenyine ahubwo yajyanye n’umutoza wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba AS Kigali, Hategekimana Corneille.

Corneille akaba yarifujwe cyane n’umutoza Robertinho utoza Simba aho yishimiye uburyo bakoranye ubwo yatozaga Rayon Sports cyane ko ari we wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi b’iyi kipe 2018-19 ubwo Robertinho yayitozaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa