skol
fortebet

Onana wigaragaje muri Rayon Sports yasubiye iwabo muri Cameroun

Yanditswe: Monday 13, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroun, Onana Willy Essomba Leandre, yamaze gusubira iwabo mu kiruhuko mu gihe shampiyona ibura imikino ibiri ngo irangire.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI nuko uyu rutahizamu usigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Rayon Sports, wari umaze iminsi adakina kubera imvune, ubu atakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda.
Yagiye iwabo mu kiruhuko aho biteganyijwe ko azagaruka Rayon Sports irimo yitegura umwaka w’imikino wa 2022-23.
Onana akaba afite ikibazo (...)

Onana akaba afite ikibazo cy’imvune yo mu ivi yagize tariki ya 11 Gicurasi 2022 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro banganyijemo na APR FC 0-0.

Uyu mukinnyi wakunze kurangwa n’imvune cyane muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-22, kuva icyo ntarongera kugaruka mu kibuga, byanatumye atangira ibiruhuko mbere y’abandi kuko bo bagifite imikino 2 ya shampiyona bagomba gukina.

Mu minsi ishize,hari ibihuha byavuzwe ko yaba yarabeshye ko yavunitse kugira ngo adakina umukino wa APR FC gusa ibi ni ibinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa