Paris : Imvura yaburijemo imikino ya tennis yimurirwa undi munsi
Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017
Imikino ya Roland Garros yari igeze muri kimwe cya kane ku munsi w’ejo yakomwe mu nkokora n’imvura yaguye mu mugi wa Paris byatumye imikino yose yagomabaga gukinwa ku munsi w’ejo isubikwa yimurirwa uyu munsi.
Iyi mikino iri kubera mu mugi wa Paris ku bibuga by’igitaka “clay court”ikundwa na benshi yahagaritswe hari gukina icyiciro cy’abagore aho umufaransakazi Kristina Mladenovic nimero ya 13 ku isi yari ahanganye n’umusuwisikazi Timea Baczinszky nimero 30 ku isi umukino uza guhagarara (…)
Imikino ya Roland Garros yari igeze muri kimwe cya kane ku munsi w’ejo yakomwe mu nkokora n’imvura yaguye mu mugi wa Paris byatumye imikino yose yagomabaga gukinwa ku munsi w’ejo isubikwa yimurirwa uyu munsi.
Iyi mikino iri kubera mu mugi wa Paris ku bibuga by’igitaka “clay court”ikundwa na benshi yahagaritswe hari gukina icyiciro cy’abagore aho umufaransakazi Kristina Mladenovic nimero ya 13 ku isi yari ahanganye n’umusuwisikazi Timea Baczinszky nimero 30 ku isi umukino uza guhagarara barangije seti ya mbere yatsinzwe na Timea Baczinszky ku manota 6-4 waje kurangiza anatsinze uyu mukino nyuma yo gusubukura uyu mukino wamaze amasaha menshi wahagaritswe n’imvura aho yamutsinze amaseti 2 ku busa (6-4,6-4).
Undi mukino wabangamiwe n’imvura ni uwahuzaga umunya Lativiyakazi w’imyaka 19 Jelena Ostapenko nimero ya 33 ku isi wahuraga na ni umunyadanemarikekazi Caroline Wozniacki nimero ya 11 ku isi aho uyu mukino wahagaze inshuro 2 zose gusa uza kurangira Jelena Ostapenko atsinze Caroline wozniacki amaseti 2 kuri imwe (4-6,6-2,6-2).
Uretse iyi mikino y’abagore yagiye ihagarara ariko ikaza gusubukurwa,imikino yagombaga guhuza abagabo yo yasubitswe burundu yimurirwa uyu munsi aho hari hateganyijwe umukino wagombaga guhuza abanya Esipanye 2 Rafael Nadal nimero ya 4 ku isi unahabwa amahirwe menshi yo gutwara iki gikombe cya Roland Garros ku nshuro ya 10 na Pablo Carreno Busta w’imyaka 25 akaba nimero ya 18 ku isi.
Undi mukino wasubitswe ni umukino wagombaga guhuza kabuhariwe Novak Djokovic umunya Serbia w’imyaka 30 nimero ya 2 ku isi wagombaga guhura ni umunya Autriche w’imyaka 23 Dominic Thiem nimero ya 7 ku isi.
Irushanwa rya Rolang Garros ni irya 2 mu marushanwa 4 akomeye ya Tennis (grand Slams) aba buri mwaka rigeze muri kimwe cya kane aho riteganyijwe kurangira ku cyumweru.Uzeguka iri rushanwa akazegukana akayabo ka miliyoni 2n’ibihumbi 100 by’amadolari.
Kugeza ubu abakinnyi nka Rafael Nadal,Novak Djokovic,Stan Wawrinka na Andy Murray nibo bahabwa amahirwe yo kuzavamo umwe uritwara bose bakaba bari muri kimwe cya kane gusa uhabwa amahirwe menshi ni Rafael Nadal umaze kuritwara inshuro 9 zose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *