skol
fortebet

Pasiteri akurikiranyweho gutekera umutwe abayoboke be akacuza utwabo

Yanditswe: Wednesday 01, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umupasiteri witwa Seth Malefetsane Radebe w’imyaka 47 ukomoka muri Afurika y’Epfo amerewe nabi n’abayoboke be bamushinja kubatekera umutwe akabatwara akayabo k’amafaranga.
Uyu mupasiteri akurikiranywe n’urukiko rw’ahitwa Kroonstad muri Free State kubeshya abakiristo be gushora amafaranga mu kugura imigabane mu bucuruzi bwe,arangije arayirira ntibagira n’igiceri babona.
Uyu mupasiteri yari yabeshye aba bayoboke be muri 2013, ko nibashora mu mushinga we ntakabuza bazatangira kurya inyungu mu mpera (...)

Sponsored Ad

Umupasiteri witwa Seth Malefetsane Radebe w’imyaka 47 ukomoka muri Afurika y’Epfo amerewe nabi n’abayoboke be bamushinja kubatekera umutwe akabatwara akayabo k’amafaranga.

Uyu mupasiteri akurikiranywe n’urukiko rw’ahitwa Kroonstad muri Free State kubeshya abakiristo be gushora amafaranga mu kugura imigabane mu bucuruzi bwe,arangije arayirira ntibagira n’igiceri babona.

Uyu mupasiteri yari yabeshye aba bayoboke be muri 2013, ko nibashora mu mushinga we ntakabuza bazatangira kurya inyungu mu mpera z’umwaka.

Umuvugizi w’urukiko rwa Free State Hawks, Kapiteni Christopher Singo,yavuze ko bahamagaye uyu mupasiteri kenshi bamusaba ko yishyura aba bantu ariko birangiye abyanze.

Aba bayoboke bagiriwe inama yo kugenda bakamusaba kubaha amafaranga bashoyemo ariko uyu mupasiteri ntiyabareba n’irihumye.

Ingorane zabayeho n’uko aba bayoboke bahuye n’igihombo cy’angana na miliyoni 3 z’Amarandi.

Uyu mugabo yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera ndetse ubu urubanza rumeze nabi mu nkiko.

Pasiteri wari wafunzwe,yarekuwe n’inkiko kugira ngo aburane ari hanze ariko yatanze ihazabu ry’ibihumbi 10 by’amarandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa