skol
fortebet

Patriots BBC yasubiriye REG BBC abafana bayita umugore, inasoza shampiyona iyoboye

Yanditswe: Saturday 13, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ni umukino wari ishiraniro cyane ko aya makipe asanzwe ahangana cyane kuva mu myaka itandatu ishize.

Sponsored Ad

Ni umukino wari ishiraniro cyane ko aya makipe asanzwe ahangana cyane kuva mu myaka itandatu ishize.

Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 83-78 mu mukino usoza Shampiyona ya Basketball ya 2021/2022 wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022.

Umukino wa nyuma wahuje impande zombi watangiye Patriots BBC iri hejuru ya REG BBC, ubona ko iri kuwibonamo cyane ndetse yasoje Agace ka Mbere ifite amanota 14-10.

Amakipe yombi yakomeje kwegerana cyane kuko Agace ka Kabiri karangiye igatsinzemo amanota hafi 25. Ni agace kandi Ntore Habimana na Kendal Gray ba Patriots BBC bigaragajemo cyane.

Akaruhuko k’Igice cya Mbere kageze Patriots BBC iyoboye n’amanota 39 kuri 35 ya REG BBC.

Agace ka Gatatu katangiranye imbaraga nyinshi cyane mu kibuga yewe no mu bafana ubwo bari namaze kubona Kenneth Gasana acyinjiyemo nubwo atatangiye umukino.

Muri aka gace ibintu byahinduye isura, ishyaka riba ryose, umukino urashyuha ku buryo nta mufana wongeye kureba ku ruhande.

Uko iminota yigiraga imbere ni ko uburyohe bwiyongeraga abasore bose bakora udukoryo, batsinda amanota atangaje, ari nako BK Arena yarimo abatari bake yikozaga ibicu.
Umukino warangiye Patriots isubiriye REG ku kinyuranyo cy’amanota atanu gusa 83-78.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa