skol
fortebet

Paul Pogba yabwiye amagambo akomeye abantu bamaze iminsi bamwibasira

Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Paul Pogba ukina hagati mu kibuga mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ndetse na Manchester United yabwiye abantu bamuserereje mu ikipe ya Manchester United ko atabitaho ndetse adata umwanya kubyo bamuvugaho ko ikiba kimuraje ishinga ari umupira w’amaguru kuko ariwo akunda cyane.

Sponsored Ad

Pogba yavuze ko urukundo rwe rwa mbere aruha umupira w’amaguru ndetse atitaye ku bavuga ko yita cyane ku misatsi aho kwita ku mupira w’amaguru ndetse bamubuza amahwemo mu bitangazamakuru.

Yagize ati “Ndabizi rimwe umuntu akora neza ubundi agakora nabi gusa niko umuntu akura.Naturutse kure ku buryo ntacyo navuga gusa icyo ngomba gukora ni ugukina umupira w’amaguru.Nicyo kintu nkunda kurusha ibindi.Mbayeho kubera ruhago.Sindi muto cyangwa mukuru gusa icyo nzicyo ni uko nzakomeza gutera imbere.”

Paul Pogba yitwaye neza cyane mu mukino wa ½ cy’igikombe cy’isi Ubufaransa bwasezereyemo Ububiligi butsinze igitego 1-0 ndetse ari mu bakinnyi bahanzwe amaso ku mukino wa nyuma bazahura na Croatia ku Cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa