skol

Paul Pogba yaciye ibintu kubera umuntu yemeje ko amubera icyitegererezo mu byambarire

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Umusore Paul Pogba ukina hagati mu ikipe ya Manchester United yaciye ibintu nyuma yo gutangaza ko nyina umubyara ariwe umubera icyitegererezo mu myambarire ndetse uko yambara kose abifashwamo n’umubyeyi we.

Uyu Mufaransa uzwiho kwambara imyambaro itangaje rimwe na rimwe ituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga,yavuze ko nyina Yeo ariwe umubera icyitegererezo mu guhitamo imyambaro yambara mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo kuri You Tube, Poet na Vuj bakorera COPA90.

Yagize ati “Mama wanjye azi byinshi ku myambarire.Niwe ukunze kunyereka amabara atandukanye n’ibindi.Byose mbikomora kuri mama.Ni umuco wo mu muryango wacu.”

Pogba yabwiye abanyamakuru bo kuri You Tube bamubazaga ibibazo ko akunda abahanzi batandukanye barimo Lil Uzi Vert na Drake ndetse ko Ashley Young ariwe DJ wa Manchester United.

Pogba yatangaje ko Nyina ariwe umubera icyitegererezo mu myambarire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa