skol
fortebet

Paul Pogba yahishuye akaga yahuye nako mu mwuga we n’ikintu cy’agaciro abajura baherutse kumwiba

Yanditswe: Wednesday 23, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Manchester United,Paul Pogba,yahishuye ko yagize ikibazo cyo kwiheba mu mwuga we.
Uyu mukinnyi wo hagati w’Ubufaransa, ufite imyaka 29, yatangaje ko yibwe umudari yegukanye mu gikombe cy’isi cya 2018 ubwo abajura baheruka kwinjira mu nzu ye bakamwiba.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cyo mu gihugu cye, uyu mukinnyi wa Manchester United, Pogba yagize ati: "Nagize agahinda gakabije mu kazi kanjye, ariko ntitubivugaho.
"Rimwe na rimwe ntuba uzi uko umeze,uba ushaka gusa (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Manchester United,Paul Pogba,yahishuye ko yagize ikibazo cyo kwiheba mu mwuga we.

Uyu mukinnyi wo hagati w’Ubufaransa, ufite imyaka 29, yatangaje ko yibwe umudari yegukanye mu gikombe cy’isi cya 2018 ubwo abajura baheruka kwinjira mu nzu ye bakamwiba.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cyo mu gihugu cye, uyu mukinnyi wa Manchester United, Pogba yagize ati: "Nagize agahinda gakabije mu kazi kanjye, ariko ntitubivugaho.

"Rimwe na rimwe ntuba uzi uko umeze,uba ushaka gusa kwiheza, kuba wenyine, ibi ni ibimenyetso bidashidikanywaho."

Uyu mukinnyi wa United aherutse kwibwa mu bujura bwabereye i Manchester ku ya 15 Werurwe 2022.Muri iryo joro, United yasezerewe muri Champions League muri 1/16 na Atletico Madrid.

Pogba yabwiye Le Figaro ati: "Meze neza, n’umuryango wanjye.

Nagize icyumweru gitunguranye,mu mukino wa Champions League aho namenyeye ko ntazakina, maze gutaha, nsanga urugo rwanjye rwibwe nyuma yo kwinjirirwa n’abantu batatu banyibye umutekano.

“Hari imitako ya mama, umudari wanjye w’igikombe cy’isi…

Icyanteye ubwoba cyane, ni uko abana banjye bombi bari mu rugo hamwe n’ubarera ubwo ubujura bwabaga.

Yumvise ibintu byose, ahamagara umugore wanjye n’abashinzwe umutekano, hanyuma yifungirana mu cyumba n’abahungu banjye (bafite imyaka 1 na 2).

“Nyuma y’iminsi itari mike, aracyagize ubwoba.

"Icy’ingenzi ni uko abana banjye bameze neza."

Kuri ubu Pogba yagarutse mu gihugu cye mu mikino mpuzamahanga.

Les Bleus irakina na Cote d’Ivoire uyu munsi i Marseille, mbere yo kwakira Afurika y’Epfo i Lille.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa