Paul Pogba yatangaje byinshi ku hazaza he muri Manchester United
Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018
Umukinnyi Paul Pogba ukina hagati mu ikipe ya Manchester United yamaze gutangariza bamwe mu bakinnyi ba Manchester United n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere Ed Woodward ko yifuza kuva muri iyi kipe akerekeza muri FC Barcelona imwifuza bikomeye.
Paul Pogba witwaye neza mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya,ntiyishimiye uko yakoranye na Jose Mourinho mu mwaka ushize ubwo yamwicazaga ku ntebe y’abasimbura agakoresha umusore yakuye mu ikipe ya kabiri Scott McTominay,byatumye afata umwanzuro wo gusaba gusohoka muri Manchester United.
Mourinho niwe ntandaro yo gushaka gusohoka muri Manchester United kwa Pogba
Mu minsi ishize nibwo Paul Pogba yagaragaye ari kumwe na Eric Abidal ushinzwe imikino muri FC Barcelona,byatumye benshi batekereza ko bari kuganira kugira ngo ayerekezemo gusa amakuru yaraye agiye hanze ko Pogba yamaze kubwira abakinnyi n’abayobozi ba Manchester United ko yifuza kwerekeza muri FC Barcelona.
Paul Pogba yemerewe akayabo k’ibihumbi 350 by’amapawundi nk’umushahara we w’icyumweru na FC Barcelona mu gihe muri Manchester United yahembwaga ibihumbi 290 byatumye benshi bemeza ko uyu Mufaransa agiye gutera umugongo Manchester United.
Ku munsi w’ejo nibwo twababwiye ko ushinzwe gushakira Pogba abakinnyi Mino Raiola yabwiye abayobozi ba Manchester United ko agiye kugurisha uyu musore muri FC Barcelona none inkuru yabaye impamo.
Mbere y’uko ava muri Juventus yerekeza muri Manchester United nabwo Pogba yari yabanje kubibwira abakinnyi, none kuri ubu nabwo yamaze kubibabwira.
Raiola na Pogba barashaka gutera umugongo Manchester United
FC Barcelona irifuza gutanga miliyoni 44 n’abakinnyi babiri barimo Yerry Mina na Andres Gomes kugira ngo babone uyu Pogba w’imyaka 25bashaka ko abafasha mu kibuga hagati we na Arturo Vidal mu mwaka w’imikino utaha cyane ko baherutse gutakaza Andres Iniesta werekeje mu Buyapani.
Ku wa Mbere w’iki Cyumweru,nibwo Manchester United yatangaje ko Pogba atagurishwa nyuma y’amakuru yavugwaga mu binyamakuru ko FC Barcelona igiye kumwegukana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *