Paul Pogba yatangaje umukinnyi umurusha umupira muri Premier League
Yanditswe: Saturday 20, Oct 2018
Umukinnyi Paul Pogba ukina hagati mu ikipe ya Manchester United,yatangaje ko umusore Eden Hazard ari kubikora cyane ndetse kuri ubu ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose muri Premier League.
Pogba yavuze ko akunda guhangana n’abakinnyi bakomeye ndetse abona Hazard ariwe mukinnyi ukomeye kurusha abandi muri premier League kugeza ubu.
Pogba yavuze ko Hazard ariwe mukinnyi urusha abandi muri Premier League
Yagize ati “kuri njye imikino ikomeye niyo mba nifuza gukina cyane.Uhangana n’abakinnyi bakomeye cyane, n’amakipe akomeye.Chelsea ni imwe mu makipe akomeye ndetse duhora duhanganye.
Uyu mwaka Chelsea iri gukina neza.Bagumana umupira cyane.Ifite umukinnyi ukomeye,Eden Hazard.Ahagaze neza.Niwe mukinnyi mwiza kurusha abandi muri premier League kugeza ubu.”
Eden Hazard amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 8 ya premier League amaze gukina uyu mwaka ndetse aherutse gutorwa nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Nzeri.
Hazard na Pogba barahangana mu mukino w’umunsi wa 9 wa Premier League uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa saba n’igice ku kibuga Stamford Bridge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *