skol
fortebet

Paul Pogba yavuze ibibazo 3 by’ingutu byamuzonze muri Manchester United

Yanditswe: Wednesday 13, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Paul Pogba yatangaje ibibazo bitatu by’ingutu yagize muri Manchester United bigatuma ahitamo "gukurikira umutima we" akisubirira aho yaturutse muri Juventus.
Uyu mukinnyi wo hagati, ufite imyaka 29, yavuze ko "imvune, abatoza benshi ndetse no gukinishwa imyanya itandukanye mu kibuga" byangije ikiragano cye cya kabiri kuri Old Trafford.
Ariko uyu mukinnyi w’Ubufaransa avuga ko izo mbogamizi zamufashije "gukura" no "kuba umugabo".
Ubu ngo gusubira "mu rugo" muri Juve yirengagije (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Paul Pogba yatangaje ibibazo bitatu by’ingutu yagize muri Manchester United bigatuma ahitamo "gukurikira umutima we" akisubirira aho yaturutse muri Juventus.

Uyu mukinnyi wo hagati, ufite imyaka 29, yavuze ko "imvune, abatoza benshi ndetse no gukinishwa imyanya itandukanye mu kibuga" byangije ikiragano cye cya kabiri kuri Old Trafford.

Ariko uyu mukinnyi w’Ubufaransa avuga ko izo mbogamizi zamufashije "gukura" no "kuba umugabo".

Ubu ngo gusubira "mu rugo" muri Juve yirengagije andi makipe menshi, "birenze inzozi".

Pogba yegukanye imidari ibiri gusa hamwe na United irimo uwa Europa League na EFL Cup yatwaye muri 2016-17.

Ibinyuranye nibyo,muri Juventus yabayemo kuva mu mwaka wa 2012-16 yayivuyemo atwaye ibikombe bine bikurikirana bya Serie A ndetse n’ibikombe bibiri by’igihugu cy’Ubutaliyani.

Nubwo byavuzwe ko yifuzwa na Real Madrid na PSG, Pogba yashimangiye ko yahisemo gusubira mu ikipe yamuhaye intsinzi.

Ku wa kabiri, yabwiye abanyamakuru ati: “Nakomeje kuvugana na Max Allegri (umutoza wa Juve) igihe nari muri Manchester.

"Nakiriye amakipe menshi ariko umutima wanjye uvuga Juventus: Nashakaga gusa kugaruka.

Nishimiye gutaha, uko ni ko niyumva hano.

"Mwese mwabonye ikaze nahawe, ariko iki ni ikintu kirenze inzozi. Ndishimye cyane, ndishimye cyane."

Avuga ku kaga yahuye nako kuri Old Trafford, Pogba yagize ati: “Nagize ibibazo byinshi i Manchester nk’imvune, abatoza batandukanye (batanu) n’imyanya myinshi mu kibuga.

Ubutumwa bw’abafana ba Juventus buri gihe bwaranshimishije, nubwo nari nibanze ku gukora neza muri United.

"Umwaka w’imikino ushize,hari hasigaye umwaka umwe gusa. Natekereje cyane ku kugaruka,ubu ndi hano. Ubu ndishimye.

"Nizera igeno, nishimiye amahitamo nagize mu buzima bwanjye.

"Ubuzima niko bumeze. Rimwe na rimwe uhitamo amahitamo akagenda nabi, ariko nishimiye imyaka namaze i Manchester.

"Narakuze, narize, nabaye umugabo. Ntabwo nibeshye. Imana nibyo yashakaga, kandi ndishimye cyane kuba ndi hano muri Juventus uyu munsi."

Pogba yasinyiye amasezerano y’imyaka ine Juventus,yarangije ku mwanya wa kane muri Serie A ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa