skol

Paul Pogba yavuze kuri Mourinho batacanye uwaka muri Manchester United

Yanditswe: Sunday 23, Dec 2018

Ku nshuro ye ya mbere,Paul pogba yavuze ku wahoze ari umutoza we Jose Mourinho wirukanwe muri Manchester United ku wa Kabiri w’iki Cyumweru aho yamushimiye ibyo yamufashije kugeraho nk’umukinnyi ndetse no mu buzima busanzwe.

Nyuma yo gufasha Manchester United kunyagira Cardiff ibitego 5-1,Pogba yabwiye abanyamakuru ko Jose Mourinho yamufashije gutera imbere nk’umukinnyi ndetse yamufashije kuba umugabo mu gihe bamaze bakorana.

Yagize ati “Ndabizi murashaka kumbaza ku mukino w’uyu munsi ndetse no kuri Jose Mourinho.Njye na Jose twabashije gutwara ibikombe.Twarakoze cyane.Ndashaka kumushimira kuri ibyo.Twabwo ibintu byose byagenze neza ariko hari ibyagenze neza.Twatwaye ibikombe.Yamfashije kuzamura urwego rw’imikinire ndetse no gukura.Ibyabaye byararangiye,ndashaka kumushimira nkuko n’abandi bakinnyi babikoze.”

Umubano wa Pogba na Mourinho wajemo agatotsi ubwo uyu Mufaransa yanengaga imikinire ye avuga ko abasaba kugarira bakiriye imikino kandi baba bagomba gusatira bagatsinda.

Mourinho yirukanwe ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ariko ntiyacanaga uwaka na Pogba kuko yari amaze iminsi myinshi yaramushyize ku ntebe y’abasimbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa