skol
fortebet

Paul Pogba yubahutse Jose Mourinho amuha gasopo ikomeye

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 05, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umufaransa Paul Pogba ukina hagati mu ikipe ya Manchester United yahaye gasopo umutoza we Jose Mourinho ko akwiriye guhagarika kumushinja gutsindisha iyi kipe kuko amakosa yose ariwe ari ku mutwe.

Nyuma yo kunganya na Southampton ibitego 2-2 mu mukino wa shampiyona uheruka,Jose Mourinho yatutse Pogba ko ari virusi imunga Manchester United none uyu mufaransa nawe yamuhaye gasopo yo gukomeza kumushinja ko ariwe uteza ibibazo ikipe.

Pogba yasabye Mourinho kureka kumugira urwitwazo rwo gutsindwa kwe kuko imikinire ye ariyo iteza ibibazo Manchester United.

Mourinho yasabye abakinnyi ba Manchester United kuba abanyamwuga bakitanga uko bikwiriye kuko bahembwa amafaranga menshi.

Manchester United irakira ikipe ya Arsenal mu mukino w’umunsi wa 15 wa Premier League uteganyijwe saa yine z’ijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa