Paulo Dybala yatangaje amagambo yabwiye Mourinho washotoye abafana ba Juventus
Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018
Nyuma y’umukino wa UEFA Champions League wahuje Juventus na Manchester United kuwa Gatatu taliki ya 07 Ukwakira 2018,Dybala na Bonucci bagaragaye bari gushwana na Jose Mourinho ndetse bamwe bavuga ko bamututse,gusa Dybala yabihakanye.
Dybala wasatiriye Mourinho ubwo yamubonaga agiye mu kibuga afashe ku matwi ari gukoroga abafana ba Juventus,yavuze ko atigeze atuka Mourinho ahubwo yamusabye kureka gukora ibimenyetso byo kurakaza abafana ba Juventus.
Yagize ati “Namubwiye ko nta mpamvu yagakwiriye gukora kiriya kimenyetso imbere y’abafana ba Juventus.Ntabwo yagombaga gukomeza kurakaza abafana kuko batari bishimiye gutsindwa.Nibyo hari ubwo abafana bagutuka ariko ntiyakagombye kuba yarashatse guhangana nabo.Namubwiye ko bidakwiriye,sinamututse.”
Mu mukino wo Kuwa Gatatu,Manchester United yatsinze Juventus ibitego 2-1 bituma yongera kwigarurira icyizere cyo kugera muri 1/16 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League.
Mourinho yabwiye abanyamakuru ko abafana ba Juventus batutse umuryango we ndetse batuka n’umuryango we ariyo mpamvu yagiye mu kibuga afashe ku matwi kugira ngo aumve neza kurushaho.
Mourinho yagaragaye ari gushotora abafana ba Juventus

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *