skol
fortebet

Pele wabaye Umukinnyi ukomeye cyane ku Isi ararembye Bikomeye

Yanditswe: Wednesday 23, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igihangange ku isi mu mupira w’amaguru Pele, kuri ubu ararembye bikomeye cyane ndetse abaganga bakaba bavuga ko batazi igihe ashobora kumara mu bitaro bitewe n’uburwayi bwe.

Sponsored Ad

Umwe mu bakinnyi bakomeye isi yagize mu mupira w’amaguru wafashije ikipe y’igihugu cye cya Brazil kwegukana ibikombe bitandukanye, ari mu bitaro kandi abaganga baravuga ko arembye cyane k’uburyo batamenya igihe azabimaramo.

Pere ni umwe mu bihanganye isi itunze muri Ruhago

Abaganga bavuga ko uriya mukinnyi afite ikibazo cyo mu mara kandi ngo cyaramuzahaje cyane.

Hari kinyamakuru cyandika ku mikino kitwa ESPN kivuga ko uriya mugabo ugeze mu zabukuru yari aherutse kubagwa amara kandi ngo byaramuzahaje cyane k’uburyo muri iki gihe ari kwitabwaho n’abaganga, bakabikora binyuze mu kumugaburira bakoresheje ibyuma.

Iby’uburwayi bwa Pele byamenyekanye mu mpera za 2021 ubwo yajyaga kwisuzumisha bakamusangana ikibyimba mu mara bakakibaga.

Nyuma y’aho yaje kugira akabaraga arasezererwa ariko aza kongera kuremba.

Iki cyamamare giherutse gutangaza kuri Instagram ko cyasubiye kwa muganga gukomeza kwitabwaho.

Icyo gihe Pele yashimiye abafana be kubera ubutumwa bwo k’umukomeza bamwoherereje mu bihe yari abucyeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa