skol
fortebet

Penaliti yo ku munota wa nyuma yashegeshe Amavubi yari yahagamye Senegal

Yanditswe: Wednesday 08, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu "Amavubi" yananiwe kwihagararaho mu masegonda ya nyuma y’umukino itsindwa na Senegal igitego kimwe cyinjijwe na Sadio Mane kuri penaliti,mu mukino w’umunsi wa 2 wo mu itsinda L ryo gushaka itike yo kwerekeza muri #AFCON2023
Uyu mukino wari wakiriwe n’u Rwanda ariko wabereye i Dakar,Amavubi yakoze ibishoboka byose yihagararaho ariko iminota 5 yongewe kuri 90 yayakozeho kuko mu masegonda atarenga 10 ya nyuma y’umukino yatsinzwe igitego kuri penaliti ya Mane.
Senegal yatangiye (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu "Amavubi" yananiwe kwihagararaho mu masegonda ya nyuma y’umukino itsindwa na Senegal igitego kimwe cyinjijwe na Sadio Mane kuri penaliti,mu mukino w’umunsi wa 2 wo mu itsinda L ryo gushaka itike yo kwerekeza muri #AFCON2023

Uyu mukino wari wakiriwe n’u Rwanda ariko wabereye i Dakar,Amavubi yakoze ibishoboka byose yihagararaho ariko iminota 5 yongewe kuri 90 yayakozeho kuko mu masegonda atarenga 10 ya nyuma y’umukino yatsinzwe igitego kuri penaliti ya Mane.

Senegal yatangiye umukino iri hejuru byatumye ku munota wa 11, Sadio Mané abona amahirwe meza ari mu rubuga rw’amahina,atera umupira w’umutwe uca ku ruhande rw’izamu nyuma ya koruneri yari itewe na Pape Matar Sarr.

Nyuma y’iminota mike uyu Sarr yatereye ishoti kure ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Kwizera Olivier.

Senegal yari imbere y’abafana bayo,yanyuzagamo igasatira bikomeye Amavubi ariko ubwugarizi bwa Mutsinzi Ange,Nirisarike Salomon na Manzi Thierry bukirwanaho.

Pape Martar Sarr yahushije uburyo bukomeye mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku mupira yateye ujya hejuru y’izamu rya Kwizera.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri,ku munota wa 52 nibwo u Rwanda rwabonye amahirwe akomeye ubwo Kagere Meddie yateraga ishoti rikomeye ariko umupira uca gato hejuru y’izamu rya Edouard Mendy.

Ku munota wa 55,Fode Ballo Touré yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yahawe na Ismaila Sarr, awuteye mu izamu ukurwamo na Kwizera Olivier,hanyuma myugariro w’Amavubi awushyirwa muri koruneri.

Impinduka zakozwe n’umutoza w’Amavubi zatangiye ku munota wa 71 ubwo Muhire Kévin yasimburwaga na Nishimwe Blaise naho ku munota wa 84, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves basimbura Rafael York na Kagere Meddie mu gihe Serumogo Ally yasimbuwe na Omborenga Fitina mu minota itanu y’inyongera.

Iminota 90 yarangiye,umusifuzi yongeraho 5 y’inyongera rwabuze gica ku mpande zombi.

Habura amasegonda 20 ngo umukino urangire,Mane yashatse guhereza umupira mugenzi we washakaga kwinjirira ku ruhande rw’iburyo rw’Amavubi,hanyuma Ombolenga Fitina awukuramo n’umutwe ariko awugarura mu rubuga rw’amahina usanga Saliou Ciss wari winjiyeagiye kuwufunga ngo awutere Mutsinzi Ange amukubita ikirenge.

musifuzi yatanze penaliti itashimishije abari inyuma y’u Rwanda ndetse binarangira Sadio Mané ayinjije ku mupira yateye iburyo bwa Kwizera Olivier awukozrao ariko uramunanira ujya mu rushundura.

Gutsinda kwa Senegal byatumye ihita igira amanota 6/6 muri iri tsinda rya 12 kuko umukino ubanza yari yawutsinze 3-1 Benin mu gihe Amavubi yanganyije na Mozambike mu mukino wa mbere.

Undi mukino wo muri iri tsinda uzahuza Bénin na Mozambique ku wa Gatatu, tariki ya 8 Kamena 2022.

U Rwanda rwujuje umukino wa 9 wikurikiranya rudatsinda mu gihe rwitegura gushaka uko rubona amanota 3 yarwo ya mbere kuri Benin.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :

U Rwanda : Kwizera Olivier, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Muhire Kévin, Ruboneka Bosco, Rafael York na Meddie Kagere.

Sénégal : Mendy, Diallo, Koulibaly, Sabaly, Fode Ballo, Nampalys Mendy, PM Sarr, Gana Gueye, Ismaila Sarr, Habib Diallo na Sadio Mané.


Amavubi yakinnye umukino wo ku rwego rwo hejuru nubwo yatsinzwe ku munota wa nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa