skol

Pep Guardiola ari mu mazi abira kubera gusingiza umusifuzi mbere y’umukino

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola ashobora gucibwa akayabo k’ibihumbi 60 by’amapawundi kubera kuvuga ku musifuzi mbere y’umukino kandi bitemewe mu bwongereza.

Mbere y’umukino wagombaga guhuza Manchester City na Manchester United,Pep Guardiola yabwiye abanyamakuru ko yizeye ko umusifuzi Anthony Taylor wawusifuzi azakora akazi ke neza nubwo bensh bavuga ko ari umufana wa Manchester United.

Guardiola agiye guhanwa kubera kuvuga ku musifuzi Taylor mbere y’umukino

Guardiola yasabwe ibisobanuro na FA aho bivugwa ko ashobora gucibwa akayabo k’ibihumbi 60 by’amapawundi kubera kubwira abafana ba City ko badakwiriye gushinja umusifuzi Taylor ko ari umufana wa United ahubwo bakwiriye kumugirira icyizere.

Yagize ati “Anthony Taylor avuka mu mujyi wa Manchester,ese hari uzi ikipe afana?.Taylor azitwara neza mu mukino.Abantu benshi ku isi bazaba bari kureba umukino,nta kosa azakora kandi ikipe yose yaba afana n’uburenganzira bwe buri muntu agomba gufana ikipe ashaka.Nta kibazo.”

Guardiola yarenze ku mategeko kuko Ishyirahamwe rya ruhago mu Bwongereza ryabujije abatoza kuvuga ku basifuzi, yaba ibyiza cyangwa ibibi ,mbere y’umukino mu rwego rwo gutuma umukino utabamo amarangamutima.

FA Cup iherutse guca Rafa Benitez utoza Newcastle ibihumbi 60 kubera ko mbere y’umukino wamuhuje na Crystal Palace,yatangaje ko yizeye neza ko umusifuzi Marriner atazita ku bujura bwa rutahizamu Wilfried Zaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa