Pep Guardiola ufana Barcelona yatunguye benshi kubera amagambo asingiza Cristiano Ronaldo yatangaje
Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018
Umutoza wa Manchester City uzwiho gukunda FC Barcelona bikabije,yasingije Cristiano Ronaldo wahoze akinira mukeba Real Madrid aho yemeje ko ari umukinnyi ndasimburwa ndetse Real Madrid izabura ibitego 50 cyangwa 60 muri uyu mwaka w’imikino.
Guardiola watoje FC Barcelona igihe kinini ahanganye na Real Madrid ya Ronaldo yavuze ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi ndasimburwa ndetse ko umubare w’ibitego Real madrid yatsindaga muri La Liga arimo uzagabanukaho 50 cyangwa 60.
Yagize ati “Real Madrid ni ikipe ikomeye niyo yaba idafite Ronaldo gusa mu bitego yatsindaga hazagabanukaho 50 cyangwa 60.Ni umukinnyi w’igitangaza,kuko niyo atatsindaga yatangaga umupira wavagamo igitego,Ntawamusimbura.La Liga yagize amahirwe yo kuba yarakinnyemo ibihangange 2 Cristiano Ronaldo na Messi.”
Guardiola yanze kugira ikipe aha amahirwe hagati ya FC Barcelona na Real Madrid bazahura ku munsi w’ejo mu mukino wa shampiyona ya La Liga uzabera Camp Nou.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *