Umutoza Pep Guardiola yihanangirije Jack Grealish na Phil Foden kubera imyitwarire yabo itari myiza hanze y’ikibuga,nyuma yo kubakura mu ikipe ku mukino wa Newcastle.
Uyu mutoza wa Manchester City ntiyishimiye uko abakinnyi bakomoka mu Bwongereza baje mu myitozo nyuma yo kurara mu kabyiniro ijoro ryose ku wa kabiri, nyuma yo gutsinda ibitego 7-0 Leeds.
Ku cyumweru tariki ya 14 Ukuboza, bombi ntibakoreshejwe mu mukino City yatsinze ibitego 4-0 Newcastle.
Grealish na Foden bajyanye hanze ku mugoroba wo kuwa kabiri nyuma yo gutsinda Leeds.
Bivugwa ko Guardiola n’ikipe ye batishimiye imimerere aba bakinnyi barimo ubwo bitabiraga imyitozo yo ku wa gatatu.
Umutoza wa City yabwiye inshuro nyinshi abakinnyi be kwitondera cyane ibirori kubera akaga ka Covid.
Abajijwe impamvu yahinduye ikipe, umutoza Pep yagize ati: "Ntabwo byari uguhindura ikipe, oya. Nahisemo iriya kipe kuko bari bakwiriye gukina - aba basore atari bariya.
Kuri Noheri nita cyane ku myitwarire mu kibuga no hanze yacyo. Kandi iyo hanze y’ikibuga bitameze neza, ntabwo bagomba gukina.
Tugomba guhora turi maso igihe cyose kubera ibirangaza byo kuri Noheri n’ibiyibaho byose. Ugomba gukomeza kuba maso. ”
Guardiola ntabwo yavuze amazina y’aba bakinnyi y’Abongereza mu buryo bweruye - ariko ni babiri muri batatu bahinduwe ku mukino wa Newcastle.
Undi n’umukinnyi w’inyuma John Stones wari wakinnye iburyo inyuma ku mukino wa Leeds ariko agarura Joao Cancelo nyuma.
Ntabwo bizwi neza niba Stones yarasohokanye na bagenzi be batatu b’Abongereza.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN