
Umutoza Pep Guardiola yatangaje ko abona amakipe abiri yo mu mujyi wa Manchester azarwanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Uyu mutoza yavuze ko abona imbaraga zikomeye za United kandi ko atewe ubwoba nuko iyi kipe ishobora guhanganira nawe igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Umutoza w’icyamamare Sir Alex Ferguson yavuze ko City bahora bahanganye ari "abaturanyi basakuza" - mbere yuko batangira kwigarurira umupira w’amaguru mu Bwongereza.
Kandi Fergie niwe wayoboye United yari ikomeye (...)
Umutoza Pep Guardiola yatangaje ko abona amakipe abiri yo mu mujyi wa Manchester azarwanira igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Uyu mutoza yavuze ko abona imbaraga zikomeye za United kandi ko atewe ubwoba nuko iyi kipe ishobora guhanganira nawe igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Umutoza w’icyamamare Sir Alex Ferguson yavuze ko City bahora bahanganye ari "abaturanyi basakuza" - mbere yuko batangira kwigarurira umupira w’amaguru mu Bwongereza.
Kandi Fergie niwe wayoboye United yari ikomeye kugeza muri 2013 ubwo yatwaraga Premier League iheruka.
Guardiola akurikiranira hafi iby’umutoza mushya wa United,yagize ati: "Ndiyumvamo ko United iri kuza. Amaherezo, United yagarutse. ”
Ayo magambo birashoboka ko ari ishimwe rikomeye yahaye umutoza wa United,Erik Ten Hag kuva yatangira imirimo ye.
Guardiola yakomeje ati "Narebye igice cya mbere bakina na Chelsea. Naratekereje nti:" Nkunze ibyo ndi kubona muri United ubu.
"Hari amakipe menshi, niyo mpamvu ugomba kurwanira igikombe cya Champions League na shampiyona."
Guardiola amaze gutwara Premier League 4, ashimangira ko kongera gufasha ikipe ye gutwara shampiyona uyu mwaka bizagorana kuruta mbere hose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *