Umutoza w’Umunyabigwi,Pep Guardiola yizeye ko Vincent Kompany afite amahirwe yo kuzatoza ikipe ya Manchester City mu gihe kizaza.
Uyu munyabigwi wakoreye amateka kuri Etihad nka myugariro azagaruka kuri iki kibuga mu minsi iri imbere ubwo ikipe atoza ya Burnley izaba ikina na Man City muri 1/4 cya FA Cup mu mpera z’uku kwezi.
Akazi Kompany akomeje gukora ku kibuga cya Turf Moor karamuha amahirwe ko azatoza iyi kipe yahaye byose ubwo yari kapiteni wayo.
Guardiola yagize ati "Buri wese (…)

Guardiola yagize ati "Buri wese hano ndetse n’abafana bishimiye ko agarutse.Azagaruka vuba hano.Afite amahirwe yo kuzaba umutoza wa Manchester City ndetse ubu byamaze kwandikwa ku nyenyeri.
Bigiye kuba,ntabwo nzi ngo ni ryari ariko bigiye kuba ndabizi.
Ndi kubyiyumvamo kandi nshobora kuba ntibeshya.Afite imyitwarire myiza,amahame y’imikorere,ubumenyi bw’umukino,arubashywe kandi afite ubunararibonye.
Gukora ibyo yakoze biragoye kandi ubu ari gukora neza cyane.Azi ikipe,abayigize,abafana nicyo abantu bacu bashaka.Ahazaza he hari hano."
Kompany yamaze imyaka itatu atoza Anderlecht nyuma yo kuva muri City ariko akazi ari gukora muri Burnley niko katumye benshi bamuhanga amaso.
Burnley yamaze kwiteganyiriza ko izakina muri Premier League mu mwaka w’imikino utaha kuko ubu irusha amanota 19 ikipe ya gatatu ariyo Middlesbrough.
Pep Guardiola yemeje ko Kompany azatoza City
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *