skol
fortebet

Pep Guardiola yateranye amagambo n’umukinnyi wa Crystal Palace wamugoye cyane

Yanditswe: Tuesday 15, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Pep Guardiola yagaragaye ajya impaka zikomeye n’umuzamu wa Crystal Palace Vicente Guaita wamushegeshe cyane bigatuma anganya na Manchester City 0-0.
Byagaragaye ko aba Banya Espagne bombi bari bafite ibitekerezo bitandukanye ku kintu runaka byatumye basa nk’abaterana amagambo.
Ariko aba bombi bateranye amagambo kugeza ubwo nyuma bakemuye ibyo batumvikanagaho barahoberana mbere yo gutandukana.
Birashoboka ko Guardiola yarakajwe cyane n’uko uyu mugenzi we bavuka mu gihugu kimwe (...)

Sponsored Ad

Umutoza Pep Guardiola yagaragaye ajya impaka zikomeye n’umuzamu wa Crystal Palace Vicente Guaita wamushegeshe cyane bigatuma anganya na Manchester City 0-0.

Byagaragaye ko aba Banya Espagne bombi bari bafite ibitekerezo bitandukanye ku kintu runaka byatumye basa nk’abaterana amagambo.

Ariko aba bombi bateranye amagambo kugeza ubwo nyuma bakemuye ibyo batumvikanagaho barahoberana mbere yo gutandukana.

Birashoboka ko Guardiola yarakajwe cyane n’uko uyu mugenzi we bavuka mu gihugu kimwe n’abandi bakinnyi ba Palace bahagamye City ikajya mu mazi abira mu rugamba rwo gushaka igikombe cya Premier League.

Ikipe ya Guardiola yagerageje kuyobora umukino ariko ntiyashoboye kubona igitego, kuko Guaita yabigizemo uruhare agakuramo imipira myinshi ya ba rutahizamu be.

Uyu muzamu yakuyemo ibitego bine byabazwe, birimo ishoti rikomeye rya Kevin De Bruyne mu gice cya mbere.

Ikipe ya City yateye amashoti 2 yagaruwe n’igiti cy’izamu, mu gice cya kabiri, mu gihe Bernado Silva yagombaga kuba yatsinze igitego mu rubuga rw’amahina ariko ntibyakunda.

Ryari ijoro rikomeye kuri Guardiola kuko ikipe ye yatakaje amanota kandi ihanganye na Liverpool ihagaze neza cyane.

Ubu City irusha amanota ane Liverpool ifite umukino umwe itarakina uzayihuza na Arsenal kuri uyu wa Gatatu.City yagize amanota 70 mu gihe Liverpool ifite 66.

City ifite umukino w’igikombe cya FA muri iyi weekend na Southampton nayo itoroshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa