skol
fortebet

Pep Guardiola yavuze ibintu bitangaje ku busatirizi bwa PSG barahura

Yanditswe: Tuesday 28, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Pep Guardiola yahishuye ko atazi amayeri yakoresha kugira ngo ahagarike ba rutahizamu bakomeye ba Paris Saint Germain barimo Lionel Messi,Neymar Jr na Mbappe.

Sponsored Ad

Kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Manchester City ya Pep Guardiolairatana na PSG ikinamo Lionel Messi w’imyaka 34 yagize igihangange bagikorana muri FC Barcelona.

Messi waherukaga kugira ikibazo mu ivi,yagarutse kuri Parc des Princes guhangana na City itajya yorohera PSG cyane ko mu mwaka ushize ariyo yayisezereye muri 1/2 cya UEFA Champions League.

Mauricio Pochettino afite amahirwe yo gukoresha Messihamwe na Kylian Mbappe na Neymar muri uyu mukino PSG ishakamo amanota byanze bikunze cyane ko mu mukino wa mbere wo mu itsinda barimo rya Champions League banganyije na Club Brugge igitego 1-1.

Guardiola yabwiye abanyamakuru ati: “Tugomba gukora iki? Simbizi.kubera ubwinshi bw’abakinnyi beza ifite sinzi uko nabahagarika, ni beza cyane.

Iyo umaze kubona abakinnyi beza nka bariya bari kumwe,biba bigoye kubagenzura. Tugomba kugarira neza mu gihe dufite umupira ntitubemerere kwiruka ariko biragoye cyane.

"Sinzi niba aribo beza ku isi - ariko ntibasanzwe, bose ni beza ku giti cyabo, bashobora guhuza bagakorana.

Bafite impano zose kandi tugomba kubikora nk’ikipe aho gushyira igitutu ku mukinnyi umwe."

Guardiola na Messi bagiranye ibihe byiza cyane mu myaka ine bamaranye muri Barcelona - ubwo batwaraga Champions League inshuro ebyiri bari kumwe.

Manchester City yatsinze PSG ku giteranyo cy’ibitego 4-1 muri ½ cya UEFA Champions League y’umwaka ushize mbere y’uko itsindwa na Chelsea ku mukino wa nyuma.

Paris Saint-Germain na Manchester City zigiye guhura ku nshuro ya gatandatu mu gihe iyi kipe yo mu Bufaransa ikomeje gutegereza gutsinda umukino wa mbere (yatsinzwe itatu, inganya ibiri).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa