skol

Pep Guardiola yibasiye amakipe bahanganye ubwo yavugaga ku hazaza he muri Man City

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2023

featured-image

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola,yiyemeje ko azabera azahora iruhande iyi kipe ye kuko ngo ibirego 115 ishinjwa byo kwica amategeko y’igura n’igurisha ry’abakinnyi ari ibinyoma.
Mu minsi ishize nibwo Premier League yasohoye itangazo rivuga ko iyi Kipe ya Man City yishe aya mategeko mu gihe cy’imyaka 9 yose ndetse yanga gufasha iperereza yakorwagaho ariyo mpamvu igomba guhanwa bikomeye niramuka ihamwe n’ibyaha.
Pep Guardiola yari atahiwe kubwira itangazamakuru uko abona ibi birego (…)

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola,yiyemeje ko azabera azahora iruhande iyi kipe ye kuko ngo ibirego 115 ishinjwa byo kwica amategeko y’igura n’igurisha ry’abakinnyi ari ibinyoma.

Mu minsi ishize nibwo Premier League yasohoye itangazo rivuga ko iyi Kipe ya Man City yishe aya mategeko mu gihe cy’imyaka 9 yose ndetse yanga gufasha iperereza yakorwagaho ariyo mpamvu igomba guhanwa bikomeye niramuka ihamwe n’ibyaha.

Pep Guardiola yari atahiwe kubwira itangazamakuru uko abona ibi birego n’ahazaza he igihe cyose City yahamwa nabyo.

Yagize ati "Igitekerezo cyanjye cya mbere nuko twakatiwe.

Ibyabaye nyuma yo kuwa Mbere bisa neza n’ibyabaye muri UEFA.Twarakatiwe.Dufite umutwaro.

Ikipe yagaragaje ko irengana,kuki twakatirwa.Amakipe 19 yo muri Premier League aradushinja atanaduhaye umwanya wo kwiregura kandi amagambo y’umuyobozi wanjye asobanura buri kimwe.Muzi uruhande ndiho."

Uyu mutoza yaburiye andi makipe yo muri PL ari kubashinja ko nabo barebye nabi byabageraho ariyo mpamvu akwiriye kwitonda.

Pep yavuze ko afite icyizere ko City izabasha kuburana kandi igatsinda ndetse ko batarahabwa amahirwe yo kwisobanura.

Guardiola w’imyaka 52,yavuze ko no muri 2020 ari gutya Man City yarezwe igatsinda ndetse avuga amakipe yari ashyigikiye ko ivanwa muri Champions League mu gihe cy’imyaka 2.

Ati "Ubwo UEFA yaturegaga,amakipe 9-Burnley, Wolves, Leicester, Newcastle, Spurs, Arsenal, United, Liverpool, Chelsea,yashakaga ko City ikurwa muri Champions League agafata uwo mwanya."

Uyu yakuyeho ibyavugwaga ko azegura muri Man City nihamwa n’ibyaha aho yavuze ko yizeye neza ko ubuyobozi bwe bwakoze neza akazi kabwo.

Igihe cyose City yahamwa n’ibyaha yahabwa ibihano birimo gukurwaho amanota,kwirukanwa muri Premier League,gucibwa akayabo cyangwa kwamburwa ibikombe yatwaye hagati ya 2009 - 2018.

"Why should when they told me before they defend the accusation from Uefa, the club proved we were completely innocent, why should now be condemned?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa