skol
fortebet

Pep Guardiola yise Arteta umutoza w’igihangange nyuma yo kumunyagira ibitego 5-0

Yanditswe: Sunday 29, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola yabwiye abanyamakuru ko mugenzi we bahoze bakorana,Mikel Arteta,ubu uri gutoza Arsenal ari umutoza ukomeye ndetse ko abo muri Arsenal nibamwizera azagera kuri byinshi.

Sponsored Ad

Ikipe ya City yaraye inyagiye Arsenal ibitego 5-0,uba umukino wa 3 wikurikiranya itsinzwe ariko Pep Guardiola yavuze ko yizera Arteta nk’umutoza ukomeye wagarura ibintu mu buryo.

Guardiola yagize ati: "Nakoranye nawe imyaka 2 cyangwa 3.Namwigiyeho ibintu byinshi.Arenze kuba umutoza mwiza....Yakundwaga na twe twese.Abantu bashaka umusaruro w’ako kanya.Ikipe yakoresheje uyu munsi siyo yifuzaga gukoresha kuko hari abakinnyi nka 6,7 cyangwa 8 bavunitse kandi b’ingirakamaro.

Ndabizi ko abizi nk’umutoza kandi nk’umuyobozi, igihe buri wese azaba yagarutse azakora akazi keza cyane. Ibi ndabizi kuko ndamuzi, nzi akazi ashobora gukora.Ndi umufana we kandi ndabizi ko nibamwizera azakora akazi keza muri Arsenal.

Nyuma y’umukino,Arteta unengwa kwitwara nabi ku isoko ryo kugura abakinnyi no gupanga nabi ikipe ye,yavuze ko yizeye ko ikipe afite izagira icyo igeraho ndetse ko bagomba kugira icyo bakosora.

Arteta ntabwo ashobora kuvuga ko Arsenal yananiwe kumushyigikira ku isoko ryo kugura abakinnyi muri iyi impeshyi.

N’iyo wakongeraho amafaranga Manchester United yatanze kuri Cristiano Ronaldo, Arsenal iracyari yo kipe yakoresheje amafaranga menshi cyane mu kugura abakinnyi ariko abo yaguze bose nta n’umwe uri ku rwego rwo hejuru.

Arteta, w’imyaka 39, aracyafitiwe icyizere n’ubuyobozi bwa Arsenal kandi buracyemeza ko ikipe ya Arteta igizwe n’urubyiruko izatera imbere. Gahunda yizweho, kandi barashaka gukomeza kuyikurikiza uko iri.

Arsenal yasimbuye Norwich City ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Premier League kandi, by’amahirwe, aya makipe yombi azahita ahurira kuri Emirates Stadium nyuma y’akaruhuko k’imikino mpuzamahanga, mbere yuko Arsenal ijya kwa Burnley.

Tottenham na Brighton, ni yo makipe izakurikizaho nyuma y’iyo mikino ibiri, mbere yuko haba akandi karuhuko k’imikino mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa